Mukunzi Jean De Dieu ni umusore w’umunyarwanda, ukunda ibintu by’umuco n’ubukerarugendo. Kuganira n’abantu bakuze bimwigisha ibintu byinshi cyane, bituma amenya amateka ya kera y’abantu n’ahantu.
Mukunzi avana ibyishimo mu gutembera mu ishyamba ahantu hatuje.
Ni hehe watembereye mu Rwanda?
Natembereye mu Ngoro Ndangamurage y’ubugeni (Rwandan Arts Museum) hazwi nko kwa Habyarimana, mbona ibintu byinshi cyane; piscine ye, umuvumu, inzu ze zombi, chapelle, ibisigazwa by’indege aho yaguye..
Ni uwuhe muntu cyangwa ikintu mu mateka y’u Rwanda ukunda cyangwa uzirikana?
Umuntu nzirikana mu mateka y’u Rwanda ni Fred Gisa Rwigema. Ni intwari rwose.
Ni hehe uheruka gutemberera cyangwa kugera mu Rwanda?
Mperutse kugera ku Kirenge cya Ruganzu i Rulindo.
Ni ayahe mafunguro ya Kinyarwanda ukunda?
Mu mafunguro ya kinyarwanda Nkunda imyumbati.
Ni ikihe k’inyombwa cya Kinyarwanda ukunda?
Ibinyobywa bya kinyarwanda Nkunda amata
Ni iki witwaza iyo utembereye cyangwa uri mu rugendo?
Mu rugendo iyo natembereye nitwaza amazi yo kunywa.
Ni irihe torero ribyina Kinyarwanda ukunda?
Nkunda itorero ry’Inyamibwa
Ni hehe mu Rwanda watembereye cyangwa wageze ukumva urahakunze?
Naciye mu ishyamba rya Nyungwe ndahakunda cyane.

Ujya mu ntara z’u Rwanda, ni ikihe kigo gitwara abagenzi ukunda? Kubera iki?
Zebra ifite imodoka nziza cyane. Ikora mu muhanda Kigali-Rusizi.
Ni uwuhe muhanzi, umwanditsi, umunyabugeni w’umunyarwanda ukunda?N’igihangano cye ukunda?
Mu banditsi ba banyarwanda Nkunda Alexis Kagame. Igihangano cye nkunda ni Inganji Karinga.
Uwaguhitishamo ahantu ho gutura mu Rwanda cyangwa muri Afurika, wahitamo he? Kubera iki?
Natura Nyarutarama. Ni umudugudu mwiza, ufite ubusitani. ibiti…witegeye Golf. Naho muri Afurika natura Zanzibar, kubera nkunda umucanga waho, ni ku mazi y’inyanja y’ubuhinde.
Ni irihe serukiramuco ukunda mu Rwanda?
Mu maserukiramuco yo mu Rwanda nkunda Umuganura.
Ni ikihe gihugu cya Afurika wifuza kuba watemberamo? Kubera iki?
Nifuza gutembera muri RDC. Kubera ariho sogokuru wanjye avuka, nshaka ku kimenya, nkasura ibyiza gifite.
Ni hehe hafite amateka mu Rwanda wifuza kugera ?
Nifuza kugera mu ndaki ya Perezida wa Repuburika , ku ngoro yo Kwibohora ku Mulindi i Gicumbi.
Ni hehe uteganya gutemberera muri 2025?
Ndateganya kujya muri Pariki ya Nyungwe.
Murakoze Jado
Murakoze namwe.