Ni byiza ko abantu tujya inama mu buzima bwa buri munsi, inama zagufasha kuva ku rwego rumwe ukagera ku rundi. Inama zikoresha cyangwa zakoreshejwe n’abahanga batuye isi kandi zikabafasha mu buzima.
Mu Rwanda ni byiza ko natwe tugira umuco wo kugira imigenzo, imyitwarire bitewe naho isi igeze.
Uyu munsi umuntu arakora agahebwa ku kwezi, ntubwo waba wikorera nawe ukwiye kwiha umushahara.
Ikintu ukwiriye kumenya cya mbere ni uko ukwiriye kumenya kubaho munsi yayo winjiza cyangwa ukorera.
Dore inama wakoresha ku mushahara wawe
20%; amafaranga yo kwizigamira
Ni amafaranga azagufasha igihe runaka, turi mu isi duhura na byinshi bituma tugura. Ni ukwigomwa, ukagura ibikenewe kandi biramba, bizakenerwa igihe kirekire.
Ni amafaranga ugomba kubika ufite ikintu kigenzi uteganya, wumva wazayakoresha; kugura cyangwa kubaka inzu, gutembera ahantu runaka, kugura ikibanza..
Ushobora kuyabika kuri banki cyangwa kuyashora mu bintu by unguka ( impapuro mesha mwenda, kugura imigabane ku isoko ry’imari, kushora muri businesi….
50%; amafaranga y’ibintu byibanze
Ni amafaranga wakoresha mu bintu byibanze, bituma ubaho nko kwishyura inzu, kurya, itike, kugura imyenda, kwishyura ishuri, kwishyura amazi, umuriro, mega na eterinete, facture zose zikenerwa..Ni amafaranga agufasha kubaho mu buzima bwa buri munsi.
30%; amafaranga yo kwishimisha
Mu buzima ni ukubaho wishimisha, usabana, uhura n’abandi mu gasangira, mu kaganira, gufasha/gushyigikira abandi…Ni byiza kugira amafaranga ya buri kwezi yagenewe iki kintu; gutwerera, gutembera, kujya muri Resitora, bar, kureba film n’ibindi byaba bigushimisha.










