Indashyikirwa 2022, abahanzi bahawe ibihembo by’Isango na Muzika Award #IMA2022

January 31, 2024

Ku nshuro ya gatatu, ibihembo byahawe abahanzi bigaragaje cyane kurusha abandi, hanashimirwa n’abanyabigwi mu muziki wo mu Rwanda. Ibirori byabaye tariki ya 17 Ukuboza 2022 muri Park Inn by Radisson Hotel.

1.Umuhanzi w’umwaka (Abagabo), yabaye Bruce Melodie

2.Umuhanzi w’umwaka (Abagore), yabaye Ariel Wayz.(Igihembo cyakiriwe na Aline Gahongayire.)

3.Indirimbo nziza y’umwaka (Abagabo), yabaye Inana ya Chris  Eazzy

4.Umuhanzi mwiza wa Gospel, yabaye Israel Mbonye

5.Umuhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo, yabaye Gad

6.Umuhanga mu gutunganya indirimbo y’amajwi, yabaye Element Eleel

7. Indirimbo nziza yahuriweho ni Muzadukumbura ya Nel Ngabo na Fireman.

8.Igihembo cy’umuhanzi ukizamuka, cyahawe Bwiza.

9. Yvan Buruvan yahawe icyubahiro, agenerwa Igihembo cy’umunyabigwi, cyakiriwe n’abo mu muryango we. Cuncraz Band yaririmbye indirimbo Twaje ya Yvan Buruvan.

Urutonde rw’abari bahataniye ibihembo bya Isango na Muzika Awards 2022:

  Icyiciro cy’abahanzi bashya mu muziki (Best New Artist): Bwiza, Afrique, Jowest na Yampano.

  Icyiciro cy’abahanzikazi bahize abandi (Best Female Artist): Bwiza, Marina, Alyn Sano na Ariel Wayz.

  Icyiciro cy’abahanzi b’abagabo bahize abandi (Best Male Artist): Bruce Melodie, Kenny Sol, Juno Kizigenza na Christopher.

  Icyiciro cy’indirimbo ihuriweho nziza (Best collabo): Nyoola ya Bruce Melodie na Eddy Kenzo, Muzadukumbura ya Nel Ngabo na Fireman, Why ya The Ben na Diamond na Quality ya Kenny Sol na Double Jay.

  Icyiciro cy’abatunganya amashusho y’indirimbo bahize abandi (Best Video Director): Gad, Flery Nkotanyi, Eazy Cuts na Isimbi Nailla.

  Icyiciro cy’abatunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi (Best Audio Producers): Niz Beatz, Element, Madebeats na Santana.

  Icyiciro cy’indirimbo nziza z’umwaka (Best song of the Year): Inana ya Chris Eazy, Muzadukumbura ya Nel Ngabo na Fireman, Micasa ya Christopher, Kashe ya Element na Why ya The Ben na Diamond.

  Icyiciro cy’abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bahize abandi (Best Gospel Artists): Israel Mbonyi, Dorcas na Vestine, James na Daniella hamwe na Bosco Nshuti.

Byavuye: https://ima.rw/ima2022/