Tariki ya 8 Werurwe 2024, I Johannesburg muri Africa y’Epfo muri Hotel ya Emperor’s Palace mu itangwa ry’ibihembo bitagwa n’Ikigo cy’Itangazamakuru cya Africa Forbes, umunyarwandakazi Clare Akamanzi yahawe igihembo cya Africa Investment Catalyst. Ni igihembo yahawe kubera kuba umusemburo w’ishoramari k’umugabane w’Afurika.
Clare Akamanzi yakoze imirimo itandukanye mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) mu guteza imbere ishoramari mu Rwanda no kumenyekanisha ibikorwa byarwo hanze. Twavuga amasezerano yakozwe n’amakipe nka Arsenal, PSG, Bayern Munich no kwakira amarushanwa ya BAL (Africa Basketball League).
Guhera muri Mutarama 2024, Clare Akamanzi ni umuyobozi wa NBA Africa