Indashyikirwa 2024, Uwishema Olivier yahawe igihembo cya Diana Award mu buvuzi n’ubwami bw’ubwongereza

December 31, 2024

Uwishema Olivier ni umunyarwanda w’urubyiruko,  umuhanga mu bushakashatsi buteza imbere ubuvuzi, yahawe iki gihembo kubera imirimo akora mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi binyuze mu kigo yashinze..

Igihembo cyizwi nka Diana Award (cyitiriwe igikomangomakazi cy’Ubwongereza Diana) wabaye umugore wa mbere w’umwami Charles II, akaba ari nyina w’ibikomangoma William ba Harry.

Uwishema yashinze umuryango udaharanira inyungu Oli Health Magazine Organization (OHMO) mu mwaka 2018. Umuryango ugamije gushishikariza urubyiruko kwiga amasomo y’ubuvuzi no gukora ubushakashatsi, ufasha guteza imbere ubushakashatsi bukemura ibibazo abaturage bafite mu buzima muri rusange.

Uwishema amaze gushyira hanze ubushakashatsi bugera ku 100 bunyuzwa mu binyamakuru by’ubuzima ku isi, amaze kubumurika mu bihugu bitandukanye nka USA, Ubudage, Koreya y’epfo,Ubufaransa, Ubwongereza n’ahandi.

Gahunda ya OHMO Global Research Fellowship  imaze gufasha abarenga ibihumbi 200 bari mu rwego rw’ubuvuzi n’ubuzima hirya no hino ku isi, kandi yitabirwa na buri wese ubishaka.

Ubu ifite abanyamuryango ibihumbi 20 biganjemo abanyeshuri biga ubuvuzi, abahanga mu buvuzi, abaforomo n’ababyaza, abahanga mu by’imiti n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuzima . Abantu bo mu bihugu nka Liban, Nigeria, Zimbabwe, Canada, Tanzania, Malawi, Afurika y’epfo, Koreya y’epfo, n’ibindi.