Indashyikirwa 2024,abanyamakuru  bahawe ibihembo  bya Development Journalism Award ku nshuro ya 11.

December 14, 2024

Umuhango wo gutanga ibihembo by’ishimwe ku banyamakuru baba barakoze neza umwaka ushize, biba buri mwaka bigategurwa na Association of Rwanda Journalists (ARJ), ifatanyije na Rwanda Governance Board na Rwanda Media Commission.

Ibihembo bya DJA bitagwa mu rwego rwo gushimira gukora neza n’ubunyamwuga mu itangazamakuru muguha agaciro abanyamakuru mu Rwanda hose.

Igikorwa cyo ku nshuro ya 11, hahebwa abanyamakuru bo mu mwaka wa 2023,hatanzwe ibihembo byahawe abanyamakuru  31, abagabo 16 n’abagore 15  mu guteza imbere itangazamakuru mu Rwanda.

1. Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu (TV10) yabonye igihembo cy’Umunyamakuru w’Umwaka ( Best Journalist of Year).

2. Umunyamakuru Michel Nkurunziza (NewTimes) yahawe igihembo cya Disability Inclusion Award

3. Umunyamakuru Linda Mbabazi (NewTimes) yahawe igihembo cya  Gahunda ya Gira Wigire (Inspiring Journeys of Self-Reliance and Poverty Eradication Award )

4. Umunyamakuru Steven Nsamaza ( Rwanda Dispatch ) yahawe igihembo cy’Inkuru Ndende zasohotse ku bitanganzamakuru byandika kuri murandasi ( Feature Stories/Online Media)

5. Umunyamakuru  Lionel Itangishatse (Radio Ishingiro ) yahawe igihembo cy’Inkuru z’Ubuzima (Health Reporting Award)

6. Umunyamakuru Glory Iribagiza (NewTimes) yahawe igihembo cya Inkuru Nziza Yakoze n’umugore ( Best Story by a Female Award).

7. Umunyamakuru Leontine Ineza (Energy Radio ) yahawe igihembo cy’Inkuru Ziteza Imbere Ikoranabuhanga n’Itumanaho (ICT and Telecommunications Award)

8. Umunyamakuru Rachel Byavuka (Isangano Radio), Vestine Umurerwa (Isango Star TV) ,Christian Nshuti Mugisha (Igihe.Com)  bahawe igihembo cy’Inkuru z’Uburere n’Imikurire y’Umwana ( Child Development Reporting Award)

11. Umunyamakuru Titi Kayishema (RBA) yahawe igihembo cya Siporo ( Sports Reporting Award).

12. Umunyamakuru Janniene Ndayizeye (RBA-Radio), Bonaventure Cyubahiro (RBA-RTV) na Emma Marie Umurerwa (Iriba News) bahawe igihembo cy’Inkuru zivuga k’Ubuhinzi ( Agriculture and Livestock Reporting Award).

15. Umunyamakuru Marie Louise Mukantagengwa (Ishingiro Radio) yahawe igihembo cy’Inkuru Ndende ( Documentary Production Category)

16. Umunyamakuru Jean de Dieu Tuyizere (Igihe.Com ) yahawe igihembo cy’Inkuru Kubisobanturo by’Imibare (Data Journalism Award).

17. Umunyamakuru Mercie Dieu Kazungire (Radio Salus ) yahawe igihembo cy’Inkuru z’Ubukungu ( Business Reporting Award).

18. Umunyamakuru Venuste Habineza (Radio Salus), Phoibe Mukandayisenga (Radio Ishingiro) bahawe igihembo cy’Inkuru ziteza imbere akamaro k’amazi, isuku n’isukura no kurwanya indwara zituruka ku mwanda (Hygiene and Sanitation Reporting Award).

20. Umunyamakuru Emilienne Kayitesi (Isango Star) yahawe igihembo cya Umugore Watsindiye igihembo cy’inkuru Nziza( Best Story Award) .

21. Umunyamakuru Rurangangabo Patrick (Radio Salus) yahawe igihembo Kurwanya inda ziterwa Abangavu

22. Umunyamakuru Ntambara Garleon (Radio/TV10) igihembo Guteza imbere uburinganire n’Ubwuzuzanye.

23. Umunyamakuru Marie Jeanne Umutoni (Radio Salus) yahawe igihembo cyo Ubuvugizi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana

24. Umunyamakuru Alice Tembasi (Radio Salus) yahawe igihembo Uburinganire hagati y’umugabo n’umugore.

25. Umunyamakuru Gatarara Emmanuel (Radio Ishingiro) yahawe igihembo ku ikiganiro cy’umwaka (Talkshow of the Year)

26. Umunyamakuru Agahozo Mwizerwa Mary Peace (TV1) yahawe igihembo ku miyoborere myiza, imitangire ya serivisi inoze.

28. Umunyamakuru Aphrodice Muhire (RBA) yahawe igihembo cya Itangwa rya Serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga/Byikorere

29. Umunyamakuru Gabriel Imaniriho (Isango Star) yahawe igihembo kivuga ku akamaro k’Umuganda mu kubaka ubumwe n’ubufatanye.

30. Umunyamakuru Dushimimana Ngabo Emmanuel (Radio Isangano), Desire Bizimana (Radio Ishingiro) bahawe ibihembo cya Inkuru Zicukumbuye.

31. Umunyamakuru  Steven Nsamaza (Rwanda Dispatch ), yahawe igihembo cy’inkuru y’umwaka.