Indashyikirwa 2025; Itorero Inyamibwa rya UR-CST ryatwaye igihembo

April 4, 2025

Itorero Inyamibwa rya Kaminuza y’u Rwanda (UR-CST/College of Science and Technology  ni kaminuza yahize izindi ku rwego rw’igihugu mu marushanwa y’imbyino Gakondo mu mashuri makuru na Kaminuza zo mu Rwanda yatangiye muri Mutarama 2025.

Umunsi wa nyuma wabaye tariki ya 30 Werurwe 2025 muri Kigali Cultural Village (Camp Kigali) hari abayobozi bakuru barimo; Minisitiri Utumatwishima Abdallah ( Minisitiri muri Miniteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Uwacu Juliene (Umuyobozi Ushinzwe Itorero n’iterambere ry’Umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu/Minubumwe),  Amb.Robert Masozera  (Intebe y’Inteko y’Umuco).

Itorero Inyamibwa ryabonye igihembo cya Miriyoni Eshanu (5 000 000 frw).

Itorero Indangamuco rya UR-Huye ryabaye irya kabiri, rihabwa Miriyoni 3 000 000 rwf.

Itorero Uruyange rya UR-CAVM, ryabaye irya gatatu, rihabwa Miliyoni 2 000 000 rwf.

Ni amarushanwa yaranzwe n’imbyino Gakondo za kinyarwanda z’impande zose z’u Rwanda, harimo; umushagiriro, Ikinimba, Ikinyemera, Igishakamba, Gusaama, n’umuhamirizo w’intore.

Ku munsi wa nyuma wagezeho amatorero 11:

Itorero Impuruza rya East African University Rwanda

Itorero Uruyange rya UR-College of Agriculture, Animal Sciences and Veterinary Medecine

Itorero Inkashabirori rya Hanika Polytecnic

Itorero Indakomwa rya RP (Gishari College)

Itorero Inyamibwa rya UR-College of Science and Technology.

Itorero Igisubizo rya INES Ruhengeri

Itorero Indatwa rya UR-Nyagatare

Itorero Indangamirwa rya UR-College of Education

Itorero Inganzo rya RP (College Kitabi)

Itorero Indangamuco rya UR-Huye.

Itorero Ingero y’Abeza rya RP (Karongi College)

Akanama nkemurampaka kari kagizwe; Bazatsinda Thomas, Kayigemera Sangwa Aline, Murayire Protais, Nahimana Serge na Karambizi Carine.

Ni igihembo bahawe na Minisitiri Utumatwishima Abdallah ( Minisitiri muri Miniteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.