Ingamba 6 wafata kugirango mwaka mushya uzakubere mwiza.

January 29, 2025

Ni byiza gutangira umwaka ufata ingamba, intego cyangwa imigenzo myiza wagenderaho kugirango umwaka uzabe mwiza. Ni ibintu umuntu wese yakora kugirango ubuzima buzabe bwiza.

1.Gufata ingamba nziza zifatika

Kumenya ingamba ufashe, kubera iki ugomba gufata iz’ ingamba? Kureba ahantu wandika izo ngamba , ntimba ushaka kubaka cyangwa kugura inzu, kuzigama 1 Miliyoni, , gutembera ahantu runaka, gukora ubukwe, gutsinda ku ishuri, kubona Permis, kuzamuka umusozi,..

Ni ngombwa kwibuka igihe ushaka kugerera kuri izo ngamba, kwiha igihe runaka cyo kuba warangije kugikora cyangwa kukigeraho.

2.Kugira intumbero ikakugumaho

Ni byiza kugira intumbero ku ntego uba wafashe, suyiveho haba mu mvura cyangwa ku zuba! ukayandika ahantu, ukumva ko iyo ntego ari ikintu kidahinduka ntubwo byagenda gute. Ni kwikuriramo ibyo bintu ukabitekerezaho, ukabyifuza, umubiri wawe ukabibamo, ukabihumeka.

Urugero: Ushaka kuzabona Permis de Conduire, byandike ku gapapuro, ugashyire mu ikofi yawe. Ushobora no kubishyira ku gikuta mu cyumba, muri agenda yawe, ku buryo udashobora kumara umunsi umwe cyangwa ibiri utabirebye.

3.Kuganiriza umuntu ukuri hafi.

Ni byiza kumenya abantu tubwira ibintu, guhitamo inshuti yawe cyangwa umuvandimwe wawe uganiriza ingamba ufite. Kureba umuntu wizeye pe ukamuganiriza intego/ingamba ufite kugirango utazicuza impamvu wabimubwiye.

Bisaba kubona umuntu wizeye, ugira ibanga, ukwifuriza kugera kuri izo ngamba n’igihe utayigezeho akakumva, akakwifuriza gukomeza.

3.Gufata intego zidahinduka

Kugira intego zidahinduka ntubwo zaba ntoya ariko zihoraho, zifasha kuzagera ku ntego nini. Bifasha kubaka umubiri, bifasha kwiyitaho, zifasha kudasesagura, bifasha  gutekereza neza, kugira ibitekerezo byiza.

Urugero: Gukora siporo iminota 30 cyangwa isaha ku munsi

                 Kunywa litiro 2 cyangwa 3  z’amazi ku munsi

                 Kugabanya kurya inyama z’umutuku.

                Gusoma iminota 30 cyangwa isaha ku munsi

                Guhagarika bintu bibi; itabi, inzoga, ibiyobyabwenge, urusimbi,

                Kugabanya guhura n’abantu bakujyana (ikigare) mu bibi.

                Kujya gusenga  nyuma y’akazi.

5.Gukora cyane amasaha 2 ku munsi

Gufata amasaha abiri ugakora cyane ikintu ushaka, ku mushinga urimo ukoraho. Waba uri umukozi w’abandi, wikorera, uri umunyeshuri,  bitanga umusaruro mwiza cyane. Bishobora kuruta amasaha wakora y’icyumweru  cyose ujagaraye. Ushobora no kuyongera, icyangombwa ni ukwiye intego yo guha umwanya ikintu urimo ukora/akazi ushinzwe.

Kwirinda kureba muri Telefone, kureba filimi, gusohoka, kubara inkuru,..ufite akazi cyangwa ikintu cy’ingenzi cyo gukora ugomba kurangiza.

6.Guhura n’abandi

Kuba wenyine ni bibi, birica. Ni byiza gufata umwanya ugahura n’abandi (Inshuti, abavandimwe, abaturanyi, abantu mukorana,…) mu bintu byiza;  mu kaganira, mu gaseka, kujya gusangira, kujya gukina, gukora ibikorwa by’ubukorerabushake, kureba filimi, kwiga ikintu gishya, kujya muri korali, gukora siporo rusange, kuzamuka imisozi n’abandi.

Kuba wenyine sibyiza, wihugiyeho, ukora cyane, bitera indwara zo kwiheba, zo kuba imbata y’ikintu. Iga gufata intego zo guhura n’abandi. Umuntu uba wenyine ni ikibazo.

Ibyishimo sibiboneka mu kugera ku gasongero k’umusozi. Ibyishimo ni uburyo uba warakoresheje mu gushobora kuzamuka uwo musozi.