Ni amarushanwa yari yitabiriwe n’amatorero 21 y’amashuri makuru na Kaminuza zo mu Rwanda, yaranzwe n’imbyino gakondo za kinyarwanda z’impande zose z’u Rwanda, harimo; umushagiriro, Ikinimba, Ikinyemera, Igishakamba, Gusaama, n’umuhamirizo w’intore.
Ni amarushanwa yateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, rifite insanganyamatsiko yari; Imbyino Gakondo, umwimerere nyarwanda. Ni mu rwego rwo gukundisha urubyiruko umurage ndangamuco w’u Rwanda binyuze mu mbyino gakondo kandi no kubibyaza umusaruro.
Irushanwa ryatangiye muri Mutarama 2025, rizenguruku igihugu cyose, ritangirira ku rwego rw’uturere, rigera ku ntara risoreza ku rwego rw’igihugu.
umunsi wa nyuma wabaye tariki ya 30 Werurwe 2025 muri Kigali Cultural Village (Camp Kigali) hari abayobozi bakuru barimo; Minisitiri Utumatwishima Abdallah ( Minisitiri muri Miniteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi), Uwacu Juliene (Umuyobozi Ushinzwe Itorero n’iterambere ry’Umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu/Minubumwe), Amb.Masozera (Intebe y’Inteko y’Umuco).
Itorero Inyamibwa niryo ryabaye irya mbere ribona igihembo cya Miriyoni Eshanu (5 000 000 frw).
Itorero Indangamuco rya UR-Huye ryabaye irya kabiri, rihabwa Miriyoni 3 000 000 rwf.
Itorero Uruyange rya UR-CAVM, ryabaye irya gatatu, rihabwa Miliyoni 2 000 000 rwf.
Minisitiri Utumatwishima Abdallah, Minisitiri muri Miniteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yashimiye urubyiruko rwitabiriye, ashimira ibigo by’amashuri byabishyigikiye. Abashimira uko baserutse n’umwihariko wagiye ugaragara.
Umuyobozi w’Itorero Indangamirwa; Rusagara Rodrigue yatanze ubuhamya; ko kubyina Kinyarwanda byamuteje imbere, ko yabashije kujya mu ndege atari kuyijyamo.