Mu myaka ya 1980 mu Rwanda habaye amabonekerwa I kibeho mu majyepfo y’u Rwanda.

Tariki ya 28 Ugushyingo 1981, ntibwo habaye amabonekerwa ya mbere, ubwo umubyeyi bikiramariya yabonekeraga umukobwa bwa mbere Aphonsine Mumureke , yari afite imyaka 16. Ubu aba mu Butariyani mu Kigo cy’abihaye Imana.

Tariki ya 12 Mutarama 1982, ntibwo bahaye amabonekerwa ya Kabiri, umubyeyi Bikira mariya abonekera Nathalie Mukamazimpaka yari mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye. Amaze kubonekerwa yakomeje kurangamira hejuru avuga ati: << Umubyeyi Umubyeyi>>. Nathalie aba I Kibeho.

Tariki ya 2 Werurwe 1982, ntibwo bikiramariya yabonekeye bwa gatatu Marie Claire Mukangango. Umubyeyi yamuhaye ubutumwa bugira buti: << Muhinduke, mwisubireho, mwisubireho>>. Yitabye Imana mu 1994.
Umwepisikopi wa Gikongoro Augustin Misago yameje amabonekerwa yabo batatu tariki ya 29 Kamena 2001. Ni nawo mwaka, Papa Yohani Pawulo II (John Paul II) wa Kiliziya Gatorika yemeje ayo mabonekerwa.
UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA I KIBEHO
1. Abantu nibisubireho bidatinze, bagarukire Imana: Nimwicuze, nimwicuze, nimwicuze! Nimuhinduke inzira zikigendwa
2. Nimusenge ubutarambirwa kandi musabire isi kugira ngo ihinduke: isi imeze nabi, igiye kugwa mu rwobo: aribyo kuvuga guhora mu byago byinshi kandi bidashira. Isi yarigometse, nta rukundo n’amahoro yifitemo. Niba mutisubiyeho ngo muhindure imitima yanyu, mwese mugiye kugwa mu rwobo.
3. Agahinda ka Bikira Mariya: ku itariki ya 15.8.1982, Bikira Mariya yabonetse arira cyane afite ishavu ryinshi kubera abantu b’iki gihe barangwa n’ukwemera guke n’ukutihana. Abantu badohotse ku migenzo myiza, bitabira ingeso mbi. Bica amategeko y’Imana uko bishakiye.
4. Ukwemera n’ubuhakanyi bizaza mu mayeri. Ayo magambo Bikira Mariya yayabwiye Alufonsina mu bihe bya mbere by’ibonekerwa rye kandi amusaba kujya ayasubiriramo abantu.
5. Agaciro k’ububabare mu mibereho y’abantu no mu buzima bwa gikristu. Ku mukristu, ububabare ni ngimbwa kugira ngo azagere mu ikuzo ry’ijuru.« Ntawe ugera mu ijuru atababaye » Umwana wa Mariya ntatana n’umusaraba(imibabaro). Kubabara kandi ni inzira yo guhongerera icyaha cy’isi no kwifatanya na Yezu na Mariya mu gukiza isi. Ni byiza kwakirana ukwemera n’ibyishimo imibabaro yose, kwibabaza no kwigomwa kugira ngo isi ihinduke.
6.“ Nimusenge ubutitsa kandi nta buryarya” : abantu ntibagisenga, kandi no mu basenga abenshi ntibasenga uko bikwiye. Bikira Mariya yasabye ababonekewe gusabira isi kenshi, no gutoza abandi gusenga no gusenga mu kigwi cy’abadasenga. Bikira Mariya arasaba gusenga tubikuye ku mutima kandi nta buryarya.
7. “Kubaha no kwiyambaza umubyeyi Bikira Mariya” hari uburyo bwinshi bwo gusenga. Bikira Mariya aratugira inama yo kuvuga Rozari kenshi tubikuye ku mutima.
8. Ishapule y’Ububabare burindwi bwa Bikira Mariya. Ubutumwa bw’iyo shapule bwahawe Mariya Clara Mukangango. Ni ishapule yigeze kujya ivugwa ariko iza kwibagirana. Bikira Mariya arayikunda cyane kandi yifuza ko yakwitabwaho ikavugwa ku isi yose. Ariko iyo shapule ntisimbura Rozari Ntagatifu.
9. Kubaka Shapeli yibutsa Bikira Mariya i Kibeho.
10. Gusenga ubutitsa dusabira Kiliziya, kuko amakuba akomeye ayitegereje (Ibyo Bikira Mariya yabibwiye Alufonsina ku itariki ya 15 Kanama 1983 n’iya 28 Ugushyingo 1983)










