Musenyeri Aloys Bigirumwami niwe wabaye umwepisikopi wa mbere w’umunyarwanda, ubwo ni ukuvuga mu cyari Afurika Mbiligi (Rwanda, Urundi na Congo Mbiligi).
Yabaye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo kuva mu 1959 kugeza mu 1973, nyuma yo kuba Igisonga cy’Umushumba w’iyo Diyosezi.










