Umusozi wa Huye uherereye mu ntara y’amajyepfo, ureshya na 2400m z’uburebure. Ni umusozi ukora ku mirenge itatu y’akarere ka Huye, Umurenge wa Huye, umurenge wa Maraba n’umurenge wa Karama.
Impamvu yo kuwuzamuka
Guca umuhigo wo kuzamuka umusozi muremure wa 2400m.
Kuzamuka umusozi ufite amateka ku ngoma z’abami.

Gukora siporo mu mubiri wawe
Gushyigikira ubukerarugendo burambye
Kumenya ahantu n’ibimera biri kuri uwo musozi
Kureba umujyi wa Huye uwitegeye, uri hejuru yawo.
Ibyo wa Kwitwaza
Kwambara Inkweto za Siporo
Kwambara Imyenda yoroshye
ingofero
Amazi yo kunywa
Ibirahure by’amaso (Lunette)

Inkoni (GiHomArts barayiguha)
Ibintu byo kurya byoroheje (Imineke, Bisuit, ..)
Telefone cyangwa Camera.
Igihe cyiza cyo kuwuzamuka
Ni byiza kuhazamuka mu gihe cy’izuba, hariho umucyo.
Ni byiza kuhazamuka mu masaha ya mugitondo.
Uko wahagera
Ni umusozi uri hafi y’umujyi wa Huye.
Ushaka kuhasura, wabaza GiHomArts & Cultours Ltd ikagufasha kuhasura. (Tel.0789 650 660/ 0788 440 243/0781 703 611)