Kwibohora Trail, ibintu 7 wamenya kuri urugendo

July 1, 2025

Urugendo rwo Kubohora igihugu, ni urugendo rw’urugamba  rwo gukora hazirikanwa igikorwa cy’indashyikirwa cyabaye cyo kubohora u Rwanda. Ni urugendo rubitse amateka menshi kandi afite akamaro ku banyarwanda; ari abakuze, urubyiruko ndetse n’abato.

Ni urugendo wakora mu byiciro bitewe n’ubushobozi n’imiterere yaho urugamba rwabereye, kugenda n’amaguru mu misozi, mu bibaya kwambuka imigezi.

1.Amatariki y’urugamba rwo Kwibohora.

Urugamba rwo Kwibohora rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira 1990 rugeza tariki ya 4 Nyakanga 1994.

2.Muri uru rugendo hasurwa ahantu 8

Ni ahantu hafashwe nk’ingenzi kubera ibikorwa byahabereye mu gihe cy’urugamba. Ni Kagitumba, Shonga, Mulindi, Mukarange, Musanze (Nyamagumba), Urugano, CND na Gikoba.

3.Ni urugendo rugabanyijemo ibice bitatu (imihoro)

Ni imihoro izatuma umuntu abasha gusura aho hantu hose. Umuhora wa  mbere (Kagitumba-Nyagatare-Mulindi). Umuhora wa Kabiri (Mulindi-Musanze (Ruhengeri), umuhora wa gatatu ( Mulindi- Kigali ( CND/Inteko Ishinga Amategeko)

4. Ni Urugendo rwari ruyobowe n’umutwe wa politiki wa RPF(Rwanda Patriotic Front )

Mu rugamba rwo kubohora igihugu hari umutwe wa Politiki wa RPF wari ufite ingabo za RPA (Rwanda Patriotic Army).

5. Ku Mulindi (Gicumbi)

 Hafite amateka muri uru rugamba hazwi nk’ahantu hafite inkuru y’urugendo rwo kubohora igihugu byagejeje mu guhagarika Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ubu hari ingoro Ndangamurage.

6.Kagitumba (Nyagatare)

Niho urugamba rwatangiriye, binjira bava Uganda, ni naho Intwari Fred Gisa Rwigema yaguye.

7.Muri CND (Inteko Inshingamategeko)

Ku Nteko Ishingamategeko hafite amateka menshi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Ni ahantu hari hacumbikiye abanyapolitike bari kujya muri guverinoma ihuriwe n’ubutegetsi bwariho ntubwa FPR.

Ubu hari igice cyagizwe ingoro Ndangamurage.