Abanyarwanda benshi tuzi agaciro ko Kwibohora, ni byiza kumenya ibintu wakora mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi. Twishimira agaciro ko Kwibohora, dushyigikira abakoze urugendo rwo kubohora igihugu, kugirango cyongere gitere imbere.
1.Wakora urugendo rwa Kwibohora Trail (Liberation History Tourism Trail).
Urugendo rwo Kubohora igihugu, ni urugendo rw’urugamba rwo gukora hazirikanwa igikorwa cy’indashyikirwa cyabaye cyo kubohora u Rwanda, cyatangiye tariki ya 1 Ukwakira 1990 kikagera tariki ya 4 Nyakanga 1994.
Muri uru rugendo hasurwa ahantu 8 hafashwe nk’ingenzi kubera ibikorwa byahabereye mu gihe cy’urugamba. Ni Kagitumba, Shonga, Mulindi, Mukarange, Musanze (Nyamagumba), Urugano, CND na Gikoba.
Ni urugendo rugabanyijemo ibice bitatu (imihoro) izatuma umuntu abasha gusura aho hantu hose. Umuhora wa mbere (Kagitumba-Nyagatare-Mulindi). Umuhora wa Kabiri (Mulindi-Musanze (Ruhengeri), umuhora wa gatatu ( Mulindi- Kigali ( CND/Inteko Ishinga Amategeko)
2.Wasura Ingoro Ndangamurage yo Kwibohora ku Mulindi (Gicumbi)
Ku Mulindi w’Intwari hafite amateka mu gihugu cy’u Rwanda, hazwi nka hantu hafite inkuru y’urugendo rwo kubohora igihugu byagejeje mu guhagarika Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Ni Urugendo rwari ruyobowe n’umutwe wa politiki wa RPF (Rwanda Patriotic Front ) hamwe n’ingabo zawo RPA (Rwanda Patriotic Army) kuva ku ya 1 Ukwakira 1990 kugeza 4 Nyakanga 1994.
Ingoro iherereye mu Umudugudu Nyakabungo, Akagari ka Mukindi, Umurenge Kaniga, Akarere Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru.
3.Wasoma ibitabo bivuga ku kwibohora
Kagame Paul: Imbarutso y’Ubudasa bw’u Rwanda
Ni igitabo cyanditswe na Hategekimana Richard, kivuga kuri Perezida Paul Kagame ku budasa bwe mu rugendo rwo kuyobora u Rwanda, uko yagendaga abikora mu buryo budasazwe kandi bugatanga umusaruro.
Igitabo kigaragaza urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda, uruhare rw’abanyarwanda mu gukunda igihugu cyabo n’ubuyobozi bwabo kubera ibyiza babagezaho.
Rwanda Domain: Une Longue Marche Vers la Transformation
Igitabo cyanditswe na Kimonyo Jean Paul, umwanditsi avuga ko nyuma y’imyaka hahagaritswe Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ko ibibazo by’ibazwa ni impinduka mu iterambere ry’igihugu. Hakibazwa ukuntu igihugu cyari mu bihugu bikennye ku isi, igihugu cyashegeshwe na jenoside cyabashije kwiyubaka vuba vuba. Umwanditsi kandi asobantura amavu n’amavuko y’umuryango wa FPR.
Inzira y’inzitane yo kwibohora kw’abanyarwanda
Rwanda: Rebuilding of a Nation
To Rwanda and Back: Liberation, Spirituality and Reconciliation
4.Wareba Filimi
Ni umwanya mwiza wo kureba filimi mu rugo, kujya ahantu berekana filimi mukayiganiraho. Ni byiza bituma umuntu akomeza kumenya byinshi ku kwibohora.
Inkotanyi
The 600.The Soldiers Story
Intore
5.Kwegera abantu bamugariye ku rugamba
Gushimira abantu bitanze bakamugarira ku rugamba rwo kubohora igihugu, ni byiza gukora igikorwa cyo kubasura, mukaganira, bakakuganiriza ku mateka y’urugamba, ukabakomeza, ukabereka ko uzirikana ibyo bakoze.
Wasura ibikorwa bakora, bahuriyeho, hari imidugugu yabo mu murenge wa Jenda (Nyabihu), umurenge wa Nyagatare (Nyagatare) Umurenge wa Kanombe (Kicukiro).
6. Wasura ahantu hafite amateka yo kubohora igihugu.
Ni umwanya wo gusura ahantu hatandukanye hafite amateka yo kubora igihugu;
Kagitumba, Shonga, Mulindi, Mukarange, Musanze (Nyamagumba), Urugano, CND na Gikoba no ku igicumbi cy’Intwari,.
7.Wajya mu bitaramo biba byateguwe byo kwizihiza uyu munsi.
Mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru ihurirana; Ubwigenge no Kwibohora, haba hari iminsi y’ibiruhuko ikurikirana. Abategura ibitaramo bafasha abantu bashaka gusohoka, kwidagadura kubona aho bajya mu rwego rwo kwishimira ibyiza byo kwibohora.
8.Gusura ingoro Ndangamurage y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside (ku Inteko Ishingamategeko)
Ku nteko ishinga amategeko hari igice cyabaye ingoro ndangamurage kubera amateka iyo nyubako ifite mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Hazwi nk’ahantu hari hacumbitse abanyapolitiki ba FPR bari kujya muri guveriboma yari ihuriweho na Leta ya Kera.