Mali-Niger-BurkinaFaso, imirage y’isi wasura muri ibi bihugu

December 21, 2024

Ibihugu bya Mali, Niger na Burkina Faso ni ibihugu biherereye mu burengerazuba bw’Afurika. Byose hamwe bifite imirage y’isi 11, ni imirage ndangamuco, kamere n’imirage ibikomatanyije byose.

Bifite ubuso bungana Km2  2 781 200 n’abaturage bagera kuri Miliyoni 70,  ni ibihugu byishyize hamwe ngo bifatanye mu iterambere ryabyo.Imirage y’isi ni bimwe mu bintu bizateza ubukerarugendo muri ibi bihugu.

Dore imirage y’isi wasura muri buri gihugu (2024)

1.Old Towns of Djenne (Mali)

Umujyi wa Djenne ni umurage w’isi mu cyiciro cy’umuco, wagiye mu mirage y’isi mu mwaka wa 1988. Ni umujyi wabayeho mbere y’imyaka 250 B.C, wagize akamaro mu bucuruzi bwambukiranya Sahara mu kinyejana cya 15 na 16. Ni hamwe mu hantu habaye ukwirakwiza ry’idina rya Isilamu muri Afurika. Uragwa n’amazu ya kera, agera kuri 2000 yabashije gusigasirwa.

2.Timbuktu (Mali)

Ahantu hitwa Timbuktu ni umurage w’isi mu cyiciro cy’umuco, wagiye mu mirage y’isi mu mwaka wa 1988. Ni iwabo wa Kaminuza yakataraboneka imaze imyaka muri Afurika (Koranic Sankore University ) hamwe n’izindi nzu z’umuco wa Kisiramu.

Timbuktu wari umujyi w’ubwenge n’imyemereye mu gukwirakwiza idini rya Islamu muri Afurika hagati y’ikinyejana cya 15-16. Hari imisigiti itatu ; Djingareyber, Sankore na Sidi Yahia, yitwa Timbuktu’Golden Age. Zigerageza kurindwa kubera zifit ibibazo.

3.Tombs of Askia (Mali)

Imva ya Askia ni umurage w’isi mu cyiciro cy’umuco, wagiye mu mirage y’isi mu mwaka 2004. Ikibumbano cya m 17 cyubatswe na Askia Mohamed, umwami wa Songhai mu mwaka wa 1495 mu mujyi wa Gao.

Kigaragaza ubuhamya n’ubukire  bwaranze ubwo bwami hagati y’ikinyejana cya 15 na 16 kubera ubucuruzi bwambukiranye Sahara bwari bugizwe n’umunyu n’amabuye y’agaciro (Gold).

Hakomatanyije  imva, umusigiti byose byubatwe mu gihe Gao yabaye umurwa w’ubwami bwa Songhai (Songhai Empire ) nyuma yuko Askia Muhamed avuye i Mecca noneho  idini rya Islam riba idini muri ubwo bwami.

4.Cliff of Bandiagara  (Land of the Dogons) (Mali)

Bandiagara ni ahantu kamere kandi ndangamuco hagiye mu mirage y’isi mu mwaka wa 1989,hagizwe n’imisozi n’imiturire, ubuvumo, ahantu ha masengesho.

Mu myaka ya kera haberaga imigenzo n’imihango gakondo yabari batuye ako gace. Ni hamwe mu bantu heza muri Afurika y’Uburengerazuba.

5.Ruins of Loropeni  (Burkina Faso)

Umurage w’isi w’Ibisigazwa bya Loropeni (Rwins of Loropeni )ni umurage uri mu cyiciro cy’umuco, wabaye umurage w’isi mu mwaka wa 2009.

Ni urugero rwiza rw’imirage ya kera mu burengerazuba bw’Afurika, ahantu hari hatuwe mu kinyejana cya 11-17, kubera ubucukuzi bw’amabuye bwa habaga ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya Sahara mu gihe cy’ubwami bwa Ghana, Mali na Songhai. Harekeye guturwa mu Kinyejana cya 19.

Ni umurage w’isi uherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Burkina Faso mu ntara ya Poni.

6.W-Arly Pendjari Complex (Burkina Faso)

Umurage w’isi kamere  uzwi nka W National Park, uhuriweho n’ibihugu bitatu Burkina Faso, Nige na Benin. Ni W National Park (Niger) yanditswe  mu mirage y’isi kamere ku giti cyayo wonyine mu 1996 . Arli National Park (Burkina Faso ) na Pendjari National Park (Benin) nayo yabaye imirage y’isi mu mwaka wa 2017.

Ni agace karimo ibimera bya Sudano Sahelian Savanna (amashyamba, ibyatsi, ibibaya..) haba inyamaswa nka Ingwe, intare, imvubu, impara,..

7.Ancient Ferrous Metallurgy site of Burkina Faso

Umurage w’isi wabaye umurage w’isi mu mwaka wa 2019 mu cyiciro cy’umuco. Ni umurage w’ubucuzi muri Afurika kuva kera , hagizwe n’ibice bitanu. Kimwe muri byo Douroula wabayeho ku kinyejana cya 8 BCE mu gihe ikoranabuhanga ryari rigezweho icyo gihe. Ibindi bice bine byabayeho mu kinyagihumbi gishize. Hazwiho kwerekana ubumenyi n’ubwenge bwabo bantu ba kera.

8.Royal Court of Tiébélé (Burkina Faso)

Ahantu habaye umurage w’isi mu mwaka wa 2024 mu cyiciro cy’umuco, havumbuwe mu kinyejana cya 16 n’abaturage ba Kassena, harimo inzu zo guturamo, ahantu h’imigenzo gakondo, irimbi ry’abami, urutare rw’imigisha.

Inyubako ziri I Adobe zubatswe n’abagabo naho ibyerekeye imitako ku nyubako byakorwaga n’abagore gusa.

9.Air and Ténéré Natural Reserves (Niger)

Umurage w’isi kamere ucunzwe cyane muri Afurika, habaye umurage w’isi mu mwaka wa 1991, hafite ubuso bwa Ha Miliyoni 7.7.

Hagizwe n’ibibuye by’ibirunga ba Air, urusobe bw’ibimera, inyamaswa n’ikirere biherereye mu akarere ka Sahara ahitwa Ténéré.

10.W-Arly Pendjari Complex (Niger)

Umurage w’isi kamere  uzwi nka W National Park, uhuriweho n’ibihugu bitatu Burkina Faso, Niger na Benin. Ni W National Park (Niger) yanditswe  mu mirage y’isi kamere ku giti cyayo wonyine mu 1996 . Arli National Park (Burkina Faso ) na Pendjari National Park (Benin) nayo yabaye imirage y’isi mu mwaka wa 2017.

Ni agace karimo ibimera bya Sudano Sahelian Savanna (amashyamba, ibyatsi, ibibaya..) haba inyamaswa nka Ingwe, intare, imvubu, impara,..

11.Historic Centre of Agadez (Niger)

Hafatwa nko mu marembo y’ubutayu bwa Sahara,Agadez ni ahantu hagiye mu mirage y’isi mu mwaka wa 2013 mu cyiciro cy’umuco. Ni agace kari mu majyepfo y’ubutayu bwa Sahara, hateye imbere hagati y’ikinyejana cya 15 na 16 mu gihe Sultan Air  yabagaho n’abaturage ba Touareg bakaza kuhatura.  Hazwi kuba ahantu hasigasiwe n’abaturage bose, harimo inzu z’ubucuruzi, z’ubugeni ndetse n’umusigiti ufite umunara wa m 27.