Uruhererekane rw’imisozi ya Ndiza ruherereye mu karere ka Muhanga na Kamonyi mu ntara y’amajyepfo. Ni uruhererekane ruri mu gice cy’amajyepfo cy’iyi ntara, mu gice cyayo cy’igizwe n’icyaro.
Dore ibintu wasura:
Ishyamba rya kimeza rya Busaga
Ni ishyamba kimeza rifite ubuso bwa Hegitare 154, riherereye mu karere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo, riri mu Murenge wa Rongi. Ni ishyamba rizwi kuba rivamo ibiti by’imiti ivura abantu n’amatungo, inyoni, inzoka, ibihunyira, inkima n’imondo, ingunzu n’izindi.
Mu biti birebire biboneka muri iryo shyamba harimo; umuyove, umusebeya, umurangara n’ibindi. Ishyamba rikurura imvura muri ako gace, bigatuma haboneka imvura cyane, bigatuma abarituriye bahinga mu bihe byose haba mu mvura cyangwa mu guhe cy’izuba.
Ikiraro cya Bourget.
Ni ikiraro kireshya na metero 10-12, gihuza akarere ka Muhanga na Ngororero mu ntara y’uburengerazuba. Cyubatswe mu mwaka wa 1978.
Gusura ibitaro by’Akarere bya Nyabikenke (Nyabikenke District Hospital)
Ni ibitaro byubatswe ku nkunga ya Perezida wa Repuburika Paul Kagame yabemereye mu mwaka wa 2015. Bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi bagera ku 160.
Urugomero rwa Nyabarongo I
Ni urugomero rw’amashanyarazi ruri mu Murenge wa Mushishiro. Rwuzuye kandi rutangira gukora muri Ugushyingo 2014,rutanga amashanyarazi angana na Megawatts 28. Rwubatwe na Company Bharat Heacy Electricals Limited yo mu Buhinde.
Rwatashywe ku mugaragaro na Perezida wa Repuburika, tariki ya 5 Werurwe 2015.
Umudugudu w’icyitegerezo wa Horezo
Ni umudugudu uherereye mu murenge wa Rongi, watashywe na Perezida wa Repuburika Paul Kagame mu mwaka wa 2018 mu kwibuka imyaka.
Amasangano ya Nyabarongo na Mukungwa
Ahantu hafite amateka mu Rwanda imigezi minini mu Rwanda ihuririra, ahantu ha hurira intara eshatu z’u Rwanda (Uburengerazuba, amajyepfo n’amajyaruguru).
Kureba aho hantu hafite amateka mu mazi y’u Rwanda; amazi ya Nyabarongo aturuka mu majyepfo mu ishyamba rya Nyungwe, afatwa nk’isoko ya Nili, agahura n’amazi ava mu biyaga by’impanga (Burera na Ruhondo) byavutse kubera ibirunga biherereye mu majyaruguru.
Gusura ibitaro bishya bya Shyira
Ni ibitaro byubatswe ku buryo bugezweho, bisimbura ibyari bisanzwe bya kera. Byatashywe na Perezida wa Repuburika Paul Kagame mu mwaka wa 2017 mu kwizihiza Kwibohora 23.
Ikiraro cyo ku Muvumba
Gusura ikiraro cyo Kumuvumba gihuza intara y’amajyepfo ( Muhanga) n’intara y’amajyaruguru (Gakenke).
Ibindi:
Ikirenge cya Ruganzu kiri mu murenge wa Kibangu.
Umugezi wa Nyakabanda, uturuka mu misozi ya Ndiza.
Gutembera mu cyaro, kureba ubuzima bwo mu cyaro; guhinga, guteka, gusarura, kuboha, kwigisha,..
Kugenda mu bwato bw’ibiti
Gusura ababumbyi b’amategura n’inkono.
Gusura umugezi wa Bakokwe
Kiliziya ya Kanyanza yubatswe mu mwaka wa 1949
Gusura imirima y’ubuhinzi bw’umuceli, urutoki
Gusura ibikorwa by’ubuvumvu.
Gusura ubworozi bw’inka.