Musanze iwabo w’ibirunga n’ibirayi! Musanze izwiho ibintu byinshi bizwi cyane n’abanyarwanda n’abanyamahanga. Aka gace kazwimo kubamo amaserukiramuco akomeye, akurura abantu bakunda amaserukiramuco bavuye hirya no hino.
1.Ikirenga Culture Tourism Festival (Mu mujyi wa Musanze)
Iserukiramuco riba ririmo ibiganiro, ibitaramo by’abahanzi batandukanye; harimo abanyarwanda n’abanyamahanga. Rirangwa n’ imbyino n’imikino gakondo, kwerekana filimi, gusetsa, kwerekana Impano n’ibindi.
Ribera :ahantu hatandukanye mu mujyi wa Musanze.
Riba: Nzeri-Ukwakira
2.Red Rocks Cultural Festival (Nyakinama/Musanze)
Iserukiramuco riba ririmo ibikorwa bitandukanye, kubyina, kugira ubumenyi, gusobanukirwa ibikorwa bya Red Rocks Initiatives. Rirangwa n’Imbyino n’indirimbo gakondo, impurika ry’ibikorwa, ubuzima, ubugeni by’abaturage batuye muri ako gace, gutembera ikibaya cy’umugezi wa Mukungwa. Byose ari ugushyigikira ibikorwa by’ubukerarugendo burambye muri ako gace.
Ribera: Nyakinama
Riba: Nzeri- Ukwakira
3.Volcano Festival (Ukwakira)
Volcano mu Kinyarwanda bivuga ikirunga! Byibuke I Musanze ni hamwe mu hantu ubasha kwitegera ibirunga by’u Rwanda, umujyi wubatse ku birenge by’ibirunga. Iserukiramuco rizwi nka Volcano Fest ritegurwa kimwe nka Nyege Nyege Festival yo muri Uganda.
Ni iserukiramuco ritegurwa rimara iminsi itatu, ririmo umuziki n’imbyino by’abahanzi, abadjs. Rirangwa n’abantu bishima, barya, bakabyina, bakaryama (camping), imurika ry’abanyabugeni, ibyicundo by’abana, Yoga,..
Ribera: Nyakinama
Riba: Mu Ukwakira