Mutarama 2025, Amaserukiramuco atangije umwaka mushya

January 17, 2025

Abantu bakunda amaserukiramuco ni byiza gutangira umwaka wa 2025 uzi amaserukiramuco azaba muri uku kwezi kwa mbere.

Ni amaserukiramuco azagufasha gukomeza gutangira umwaka mushya wishimye, ubyina, utembera, uhura n’abandi, ushyigikira abahanzi.

Kigali Youth Festival (Kuva 10-31 Mutarama 2025)

Kigali Youth Festival ni iserukiramuco riteganyijwemo ibikorwa byinshi ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali.

Amarushanwa yo kubyina azabera ; Yego Centre Kimisagara (16/1/2025,14h), Yego Centre Kabuga (17/1/2025,14h), Club Rafiki Nyamirambo (18/1/2025,14h), Yego Centre Gikondo (18/1/2025,10h).

Tariki ya 31 Mutarama 2025 Igitaramo cyo Gusingiza Intwali z’u Rwanda. Kizabera Camp Kigali.

Kwinjira Ubuntu

Mango Festival (18/1/2025)

Iserukiramuco rya Mango rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, rizabera kuri  Bugesera Lake Hotel, ni ku kiyaga cya Gashora. Rigizwe n’ibintu byinshi; kurya inyama zo cyeje, kubyina, imikino itandukanye, hatumiwemo abahanzi kureba ikiyaga no kusura umurima w’imyembe, ukarya imyembe y’umwimerere.

Iteka African Cultural Festival ( 26 Mutarama 2025)

Iserukiramuco riba mu ntangiro z’umwaka (Mutarama). Iteka African Cultural Festival riba rigizwe n’indirimbo zitandukanye n’imbyino ndangamuco byo muri Afurika, gusetsa, imyiyereko y’imideli, imurika ry’ubugeni, kwerekana impano ku banyeshuri, kumenyana no kungurana ibitekerezo, gusangira n’ibindi.

Ni iserukiramuco ryitabirwa n’amatorero akomeye mu Rwanda. Ritegurwa na Iteka Youth Organisation.

Kuri Mundi Center (Rwandex)

Kwinjira: 5k, 10k na 30k (gutera inkunga iri serukiramuco).

Kugura ticket:www.rgtickets.com no kuri Momo code 79740#