Amaserukiramuco azaba mu ntangiro z’umwaka ni umwanya mwiza ku bantu bari mu ruganda ndangamuco guhura, gushaka ibitekerezo bishya (creative ideas), gufashanya, kuganira no gutekereza imishinga n’ibikorwa by’umwaka mushya.
Kwitabira iserukiramuco, ni mu rwego rwo kwishima, gutera inkunga abahanzi, guhura n’abahanzi umuntu akunda, kuruhuka, kumenyana, kubona akazi, gushyigikira uruganda ndangamuco mu Rwanda, n’ibindi.
Mutarama/2024
Iteka African Festival (Kigali)
Iserukiramuco ribanziriza ayandi, riba mu ntangiro z’umwaka (Mutarama). Iteka African Cultural Festival riba rigizwe n’indirimbo zitandukanye n’imbyino ndangamuco byo muri Afurika, gusetsa, imyiyereko y’imideli, imurika ry’ubugeni, kwerekana impano ku banyeshuri, kumenyana no kungurana ibitekerezo, gusangira n’ibindi.
Ritegurwa na Iteka Youth Organisation
Gashyantare/2024:
Mabara Meza Festival
Ni iserukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya mbere (1st Edition) rigizwe n’ubugeni, ubusizi, umuziki, kumurika imideli, ikinamico, Imurika ry’Ubugeni n’indi. Iserukiramuco rizafasha guhuza abanyabugeni, abakora mu busizi, abakora mu mideli bakamenyana, bakaganira, bakungurana ibitekerezo, bagasangira, bagahura n’abakunzi babo.
Rizaba : -14-15/ Gashyantare/2024 (Mundi Center-Rwandex)
-16 Gashyantare 2024 (Goethe Institute-Kiyovu)
Kwinjira : Ni Ubuntu na VIP:10k.
16h30
Kigali Triennial Festival
Iserukiramuco rizahuza abahanzi mu byiciro bitandukanye, imbyino, kumurika imideli, ikinamico, sinema, ubwanditsi n’ibindi. Rizajya riba buri myaka itatu.
Rizaba: 16-25 Gashyantare 2024
Canal Olympia, Camp Kigali, Cine Elmay/Kwa Mayaka (Nyamirambo)
na Marriot Hotel, Club Rafiki, Imbuga City Center.
Tour du Rwanda Festival (Igare Ibyishimo byuzuye !)
Iserukiramuco ryo kwishimira Tour du Rwanda 2024, ririmo abahanzi batadukanye bazataramira abanyarwanda n’abakunzi b’umukino w’amagare muri rusange hirya no hino mu gihugu.
Rizaba : Huye (19/2/2024)
Rubavu (21/2/2024)
Musanze (22/2/2024)
Kigali (25/2/2024)
Werurwe/2024
Ijoro rya Kigali Festival (Kigali)
Ni iserukiramuco rigiye kuba bwa mbere (1 Edition), rigaragaza ijoro rya Kigali ! Ririmo ibintu byinshi ; Gusetsa, Umuziki, Kubyina n’ubugeni, Gusangira, Kwishima, kumenyana,..kwiga kubyina, kwiga ubugeni,..
Rizaba: 9/Werurwe/2024. (Rizabera KASO (KK360 Avenue-Kigali)
Kwinjira : Regular :10k
VIP: 15
Student :5K (With student card)
6PM
Ni iserukiramuco ryateguwe na OLE ENTERTAINMENT.