Rwanda, Amaserukiramuco uzitabira mu mpeshyi

August 1, 2024

Guhera mu mpera za Kamena kugeza muri Nzeri, aba ari igihe cy’impeshyi mu Rwanda, ni igihe haba ibirori bitandukanye, ibitaramo byinshi. Muri iki gihe, haba amaserukiramuco mu mpande zose z’igihugu.
Ni byiza ku bantu bakunda imyidagaduro, kumenya amaserukiramuco bazitabira.

Kwitabira iserukiramuco ryiza mu Rwanda ni kimwe mu bintu bizagushimisha mu mpeshyi.

1.Kivu Festival (Rubavu)

Iserukiramuco  ribera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu (Ku Mucanga!), ni iserukiramuco ry’imbyino n’indirimo, ryitabirwa n’abahanzi batandukanye ba banyarwanda n’abanyamahanga ndetse n’abadjs batandukanye.

Ribera: Ku kiyaga cya Kivu (Rubavu)

Riba: Nyakanga (Rikunda kuba mu gihe cyo kwizihiza Kwibohora)

2.Ubumuntu Arts Festival

Iserukiramuco ryo kugaragaza kubana neza, kubana mu mahoro ntawe ubangamiye undi binyuze mu buhanzi; imbyino, ubugeni, imivugo, amashusho n’ibindi.

Iserukiramuco ryo kuzamura ubumuntu mu bantu batandukanye, kumva abandi, gufasha abandi mu nzego zitandukanye. Ryatangiye mu mwaka wa 2014.

3.Oldies Music festival

Iserukiramuco ry’indirimbo zo muri 70, 80,90 na 2000, abakunzi bazo baza bambaye imyenda iranga abahanzi baririmbaga muri iyo myaka. Riba ririmo abadjs basusurutsa abantu,ba bibutsa bya bihe!

Ni iserukiramuco ryibutsa abantu iyo myaka, uko basohokaga, bambaraga, babyinaga, abahanzi bakundaga n’ibindi.

4.Kigali Cine Junction Film Festival

Iserukiramuco Mpuzamahanga ryo kwerekana filimi ahantu hatandukanye muri Kigali, rigizwe n’ ibiganiro, kumenyana kwa bantu batandukanye.

Ni iserukiramuco ryateguwe n’Imitana Productions mu rwego rwo guteza imbere sinema mu Rwanda.

5.Hill Festival (Kigali)

Iserukiramuco rizwi nka Hill Festival riteza imbere umuziki mu jyana zose kuva kuri gakondo kugera kuri Hip Hop, Rock, pop music…Ni rishyashya mu maserukiramuco mu Rwanda, ryaje rifite imbaraga zo kuzana abahanzi bakomeye bavuye hirya no hirya ku isi, haba harimo n’abanyarwanda.  Ryitabirwa n’amatorero abyina Kinyarwanda akomeye mu Rwanda.

Ribera: Rebero/Kigali

Riba: Kanama

6.Nyanza Twataramye Cultural Festival (Nyanza)

Iserukiramuco ribera mu Karere ka Nyanza, rigahuzwa n’ibirori by’umuganura. Ni igitaramo nyarwanda 100%, kiba kirimo imbyino gakondo, kwivuga, bateguye Kinyarwanda, bagatarama Kinyarwanda.

Ribera: Nyanza

Riba muri Kanama.


7.Tarama Rwanda Festival

Tarama Rwanda Summit & Festival ni iserukiramuco rigizwe n’inama ihuza abayobozi, abahanzi, abanyamakuru, abakora mu nganda zitunganya z’umiziki, .. mu rwego rwo gusangira ibitekerezo n’ubumenyi.

8.AIC Festival (Kigali)

Iserukiramuco ritegurwa na African In Colors, ni iserukiramuco rigizwe n’inama, ibiganiro, kumenyana no kwidagadura. Rigaragaza uruhare rw’inganda ndangamuco mu iterambere, guhanga udushya mu nzengo zitandukaye z’ubuhanzi; umuziki, filimi, gufotora, ubugeni, imyambaro, ibitabo, ikinamico,..

Rizitabirwa n’abantu batandukanye bakora, bafite ubunararibonye mu nganda ndangamuco bavuye mu bihugu bitandukanye.

9.Shalom Gospel Festival (Kigali)


Iserukiramuco ritegurwa  na Cholare Shalom yo mu itorero rya ADEPR Nyarugenge, rihuza abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana. Kwinjira ni Ubuntu.

10.Ikirenga Culture Tourism Festival (Mu mujyi wa Musanze)

Iserukiramuco riba ririmo ibiganiro, ibitaramo by’abahanzi batandukanye; harimo abanyarwanda n’abanyamahanga. Rirangwa n’ imbyino n’imikino gakondo, kwerekana filimi, gusetsa, kwerekana Impano n’ibindi.

Ribera :ahantu hatandukanye mu mujyi wa Musanze.

Riba: Nzeri-Ukwakira

11.Red Rocks Cultural Festival (Nyakinama/Musanze)

Iserukiramuco riba ririmo ibikorwa bitandukanye, kubyina, kugira ubumenyi, gusobanukirwa ibikorwa bya Red Rocks Initiatives. Rirangwa n’Imbyino n’indirimbo gakondo, impurika ry’ibikorwa, ubuzima, ubugeni by’abaturage batuye muri ako gace, gutembera ikibaya cy’umugezi wa Mukungwa. Byose ari ugushyigikira ibikorwa by’ubukerarugendo burambye muri ako gace.

Ribera: Nyakinama

Riba: Nzeri- Ukwakira