U Rwanda ni igihugu gifite ibyiza byinshi mu mpande zose z’igihugu; ibyiza karemano (Imisozi, imigezi, amashyamba, ibiyaga, ibishanga, inzuzi..), ndangamuco (imbyino, insengero, imihango, amafunguro, ), ndangamateka ( ibigabiro, imisezero y’abami, inzibutso,..) .
Mu ntara zose z’igihugu usangamo ibintu byihariye utasanga ahandi, aribyo bituma, aho hantu hagira umwimerere utandukanye n’ahandi. Hakamenkwa kubera ibyiza utasanga ahandi.
Amajyaruguru; Mu birunga iwabo w’Ingagi
U Rwanda ni igihugu gifite ibirunga bitanu; Kalisimbi, Sabyinyo, Muhabura, Gahinga, Bisoke. Ni ibirunga u Rwanda rusangiye n’ibindi bihugu, Uganda na RDC. Ikirunga kirekire kurusha ibindi ni Kalisimbi (4250Km), ku gasongero k’ikirunga cya Sabyinyo niho hahurira ibihugu bitatu by’u Rwanda, Uganda na RDC. Ikirunga cya Bisoke gifite ikiyaga ku gasongere kacyo.
Mu birunga hazwiho kuba ari iwabo w’ingagi, inyamaswa zihariye ziba mu misozi miremire. Ibirunga bifite amashyamba menshi kandi y’inzitane, habamo inyamaswa zitandukanye; imbogo n’amoko y’inyoni atandukanye.
Ibirunga bikora ku karere ka Musanze, Rubavu na Burera .. .kubera ubutaka bwaho utwo turere turera cyane, ni ahantu hava ibihigwa bizwi mu Rwanda nk’ibirayi, ibishyimbo, ibigori, amashaza, imboga, ibireti,..
Amajyepfo; Amateka n’umuco by’abanyarwanda
Ahantu ndangamuco mu gihugu, ibintu ndangamuco na ndangamateka byinshi bigaragara mu ntara y’amajyepfo. Umujyi wa Nyanza (wari umurwa w’Abami, ufite ibintu byinshi ndangamateka; inzu y’umwami, inka z’inyambo, imisezero y’abami…)
Ahantu abantu bakorera ingendo nyobokamana (Kibeho na Ruhango), ingoro ndangamurage ya mbere mu Rwanda (Ingoro y’Imibereho y’Abanyarwanda/Huye), Kiliziya ya Kristu Mwami ( umwami yatuye Kiliziya ), ahantu Papa Jean Paul II yageze ku Kamonyi.
Iburasirazuba; Inyamaswa z’inkazi muri Pariki y’Akagera
Pariki y’Akagera yashinzwe mu 1934, ni kimwe mu bintu biranga intara y’iburasirazuba, ifite ubuso bwa Km2 1,122 ikora ku turere twa Kayonza, Nyagatare na Gatsibo, twose tw’iyo ntara.
Izwiho kubamo inyamaswa z’inkazi kurusha izindi (Big 5); Intare, Ingwe, Inkura, Inzovu, Imbogo). Irimo ibiyaga byinshi, ikiiyaga cya Ihema, ni cyo kinini, uruzi rw’Akagera rugabanya u Rwanda na Tanzania. Mu burasirazuba bw’u Rwanda kandi ni ahantu hafite ubutumburuke bwo hasi, haba umurambi, ibiti bike, haba ubworozi bw’inka cyane, haba ibitoki byinshi.
Iburengerazuba; Ikiyaga cya Kivu
U Rwanda ruzwi nk’igihugu kiri mu karere k’ibiyaga bigari muri Afurika. Ni akarere karimo ibiyaga byinshi kandi binini. Ikiyaga cya Kivu kingana na…gikora ku turere tune tw’intara y’uburengerazuba, mu mijyi itatu ikomeye muri iyo ntara (Rubavu, Rusizi na Karongi), kiri hagati y’u Rwanda na RDC.
Ikiyaga cya Kivu kizwiho kugira Gaz Methane, isambaza, amafi, gituwemo n’abantu batuye ku birwa. Ikirwa cya Nkombo ni kimwe mu birwa binini, ubwacyo kikaba n’umurenge w’Akarere ka Rusizi.
Icyo kiyaga gituma intara y’uburengerazuba igira ikirere cyiza, ubutaka bwiza, imvura nyinshi, niho hantu hazwiho kuba hagabanya amazi y’u Rwanda; amwe akajya mu ruzi rwa Nili andi akajya mu ruzi rwa Congo.
Umujyi wa Kigali; umurwa w’u Rwanda
Umujyi wa Kigali ufatwa nk’umurwa mukuru w’u Rwanda, kuva u Rwanda rwabona ubwigenge, inzego z’ubuyobozi zabonye ibyicaro I Kigali. Umujyi wa Kigali ufite ibiro by’inzengo zikomeye z’igihugu; ibiro bya Perezida wa Repubulika, ibiro bya Minisitiri w’Intebe, inteko ishinga amategeko imitwe yombi na za Minisiteri.
Umujyi wa Kigali ugizwe n’uturere dutatu ; Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro. Washinzwe mu 1907.Niwo mujyi utuwe n’abanyarwanda benshi mu gihugu.
Umujyi wa Kigali uvana izina ryawo ku musozi wa Kigali, uherereye mu karere ka Nyarugenge Ku musozi hariho ibigabiro by’umwami Rwabugiri, wa wuhagazeho akitegereze ibice bitandukanye maze akavuga ati: Ni Kigali. Yashakaga kuvuga ko igihugu (u Rwanda) ni Kigali, ni kinini.