Uyu mwaka, mu rwego rwo kwizihiza umuganura nasuye ahantu ndangamateka na ndangamuco mu majyaruguru y’u Rwanda. Ni ahantu narigeze bwa mbere, mu turere nasanze dufite ahantu hafite amateka n’umuco bikomeye by’abanyarwanda.
Ivubiro rya Huro (Akarere ka Gakenke)
I Huro ni ahantu haberaga umuhango wo guhuza imyaka yoherezwaga I Bwami mu gukoreshwa mu muhango w’umuganura. Hagaragara Ivubiro ryahashizwe n’umuvubyi witwaga Minyaruko ya nyamikenke, wari umwami w’u Busigi mu kinyejana cya 16, abisabwe n’umwami Ruganzu II Ndori.

Iri vubiro ryifashishwaga n’Abiru b’abahinzi bo kwa Myaka barikoreshaga bapima imbura, bashaka kumenya niba izagwira igihe cyangwa izatinda.
Hazwi gukomoka insigamigani Ihuriro ni Ihuro!
I Nturo (Akarere ka Rulindo)
I Rwiri, ni ahantu haramvuriwe ingoma Karinga yabaye ingoma ngabe y’u Rwanda igihe gisanga imyaka 450. Yimitswe na Ruganzo II Ndori ahayinga mu wa 1510, ivanwaho mu 1961, ubwo ingoma ya cyami yahirikwaga.

Imihango yo kuramvura Karinga yateguriwe kwa Minyaruko ya Nyamikenke, umuvubyi ukomeye watwaraga u Busigi. Minyaruko yohereje umuhungu we Nyamigezi I Rwiri-Nturo mu ishyamba ry’inzitane ryarimo ibiti by’imyungo by’inganzamarumbo. Igiti bagiciyemo ingeri eshanu, zigeze mu Busigi abiru bahitamo ingeri 3 zo hasi bazibazamo ingoma 3 ziteye kimwe.
Ingoma yavuye mu ngeri yo hagati niyo bise Karinga itoranywa kuba ingabe, Minyaruko ayitura Ruganzu arayimika.
Guhaha kwa Nyirangarama
Kwa Nyirangarama niho abantu benshi bahagarara ba kagura ibyo kurya no kunywa. Ni ahantu abantu benshi bakunda guhagarara, ahantu haba ibyo kurya no kunywa byinshi.
Gusohokera mu mujyi wa Musanze.
Muri Gorilla Motel, iruhande rwa Gare, ahantu haba Live Band kuva 6pm-10pm. Direction Band niyo itaramira abantu, itsinda ririmba neza, bafite amajwi meza cyane.