Umuganura 2025, imihango ikomeye yizihijwe

September 7, 2025

Ibirori byo kwizihiza Umuganura ku rwego rw’igihugu wabereye kuri Sitade Ubworoherane mu murenge wa Muhoza mu Akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Dore imihango ikomeye yizihizwa:

Gusura imurikabikorwa ry’ibikorwa by’iterambere

Ni ibikorerwa by’iterambere bikomoka mu karere ka Musanze, ibikorwa byiganjemo iby’ubuhinzi, ubucuruzi, inganda, ubugeni,..Ni mu rwego rwo kwerekana ko umuganura ari umwanya wo kwishimira ibikorwa by’iterambere abantu baba bakora, ibikorwa bagezeho mu nzego zose.

Umutambagiro w’imyaka yejejwe n’abanyarwanda

Ni umutambagiro wo kwerekana imyaka abanyarwanda bejeje, yari yiganjemo ibikomoka ku buhinzi ( ibishyimbo, ibirayi, ibitoki,,amasaka, uburo..) n n’ubworozi (amata).

Guha imbuto abanyarwanda

Umuhango wo guha imbuto abanyarwanda mu rwego rwo kubifuriza kuzahinga ba keza. Hatangwa imbuto zitandukanye; ibishyimbo, ibirayi..bifasha abaturage kwitegura ihanga neza bafite ibyo bazatera.

Kugabira inka abanyarwanda

Umuhango wo kugabira inka abanyarwanda badatunze, kugirango nabo bazatere imbere, bazatunge batunganirwe, bagabire n’abandi, imibereho yabo ibe myiza; babone amata n’ifumbire.

Guha abana amata

Abana bahawe amata mu rwego rwo kubifuriza gukura neza no kugira ubuzima bwiza. Amata ni ingenzi mu muco w’abanyarwanda, atuma umuntu agira ubuzima bukomeye. Banahawe amagi nayo afasha abana gukura neza.

Ubusabane bw’ abanyarwanda

Umuganura ni umuhango urangwa no gusangira ibyo kurya no kunywa, ufite agaha udafite, abantu bakishima. Abari bitabiriye ibirori basangiye ibigori.

Umushyitsi mukuru yari Minisitiri, Dominique Habimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, hari umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, Intebe y’Inteko Ambasaderi Robert Masozera uyobora Inteko y’Umuco n’abandi bayobozi bo mu nzego nkuru za leta bakorera mu ntara y’amajyaruguru.

Umuganura wizwihizwa, kuwa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, mu gihugu hose.