Buri mwaka, uwa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, mu gihugu hose aba ari umunsi w’Umuganura. Uyu mwaka ku rwego rw’igihugu wabereye kuri Sitade Ubworoherane mu murenge wa Muhoza mu Akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yari: Umuganura, Isoko y’Ubumwe n’ishingiro ryo Kwigira.

Umushyitsi mukuru yari Minisitiri, Dominique Habimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, hari umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, Intebe y’Inteko Ambasaderi Robert Masozera uyobora Inteko y’Umuco n’abandi bayobozi bo mu nzego nkuru za leta bakorera mu ntara y’amajyaruguru.
Ni umuhango wabanjirijwe no gusura imurikabikorwa bikorerwa mu karere ka Musanze, ibikorwa byiganjemo iby’ubuhinzi, ubucuruzi, inganda, ubugeni, ubukerarugendo…Ni mu rwego rwo kwerekana ko Umuganura ari umwanya wo kwishimira ibikorwa by’iterambere abantu baba baragezeho mu nzego zose.
Rwiyemezamirimo w’urubyiruko Tuyishime King Evariste washinze Nzerwa Bambou Product Ltd washimiye ukuntu yitabiriye Youth Connekt, akabona igihembo cyatumye yagura ibikorwa yakoraga (intebe, ameza..) ava kubakozi 4 , akaba afite abakozi bagera ku 10.

Nk’urubyiruko arashimira leta ifasha urubyiruko kwiteza imbere, ashimira cyane umukuru w’igihugu Paul Kagame.
Mu ijambo Minisitiri Dominique Habimana yagejeje kubari bitabiriye ibirori, yabanje gushimira Perezida wa Repuburika Paul Kagame wamwizeye akamuha izo nshingano zo kuyobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, asaba abari aho kumufasha bakamushimira.
Yavuze akamaro k’Umuganura kuva kera, ko ari umurage w’igihugu, ko dukomoka hamwe, dusangiye umurage umwe kandi twubakiye ku nkingi zimwe. Asobanura ko ubu umuganura wizihizwa hishimirwa umusaruro uturuka muri serivisi, ubukerarugendo, ubuhanzi, ikoranabuhanga, inganda, uburezi n’ibindi.

Yakomeje avuga ati:<< kwizihiza umuganura ni umwanya wo gushima ibyo twagezeho, gufata ingamba zo kurusha gukora, gusigasira umuco no kubaka ubumwe hagati y’abanyarwanda.>>
Yavuze ko Umuganura atari ugusangira gusa, ni igikorwa cy’umwaka wose, igihe cyo gukora ingengo y’imari, gutegura ibikorwa by’ubuhinzi, hakazamo no kwishimira ibyagezweho.
Yongeyeho ko leta yifuza ko Umuganura wakwandikwa mu mirage y’isi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).

Minisitiri yaganuje abanyarwanda, yoroza inka abanyarwanda badatunze, aha abana amata mu rwego rwo kubifuriza gukura neza no kugira ubuzima bwiza. Ni ikimenyetso cy’umuhango wahozeho kuva kera aho umwami yaganuzaga rubanda.

Itorero ry’Igihugu Urukerereza, umuhanzi Ntamukunzi Theogene n’Itsinda rye, umuhanzi/Intore Tuyisenge , umusizi Murekatete, n’abana bo mu kigo cya CS ND De Fatima Ruhengeri nibo basusurukije abitabiriye Umuganura I Musanze.