Umuganura, ibintu 22 ukwiriye kumenya ku mateka y’umuganura.

November 12, 2025

Umuganura watangiye kwizihizwa mu kinyejana cya cyenda, ni umuhango wari ukomeye mu Banyarwanda, wizihizwaga n’abanyarwanda bose kuva I bwami kugera kuri rubanda rwo hasi.

Ni umuhango wagize ibibazo mu mateka y’u Rwanda, gusa wagiye usubiraho bitewe n’abayobozi bawuhaga agaciro.

1.Umwami Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 10 ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyabungo) nibwo wongeye kugira amaciro.

2.Waje kugirwa ihame ridakuka mu kinyejana cya 16 ubwo Umwami Ruganzu II Ndoli yabohoraga u Rwanda rwari rwarigaruriwe nyuma y’amacakubiri yatumye Umwami Ndahiro Cyamatare yicwa n’ababisha n’ingoma yarwo, Rwoga, ikanyagwa n’abanyamahanga.

3.Umuganura wabanzirizwaga n’icyunamo cya Gicurasi aho Abanyarwanda bibukaga urupfu rwa Cyamatare, hagakurikiraho ibirori bya Kamena bishimira ko habonetse Umutabazi, noneho bigasozwa no kwizihiza Umuganura bashimira Imana bazirikana ibintu bitatu bikomeye biwuranga; ubumwe bw’abanyarwanda, gukunda igihugu, no gukunda umurimo.” 

4.Ku musozi wa Huro uherereye mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke uzwi mu mitegurire y’Umuganura. Ni ho hategurirwaga umuganura ndetse Gihanga Ngomijana awutangiza yabikomoye ku bahatuye.

5.Mu kinyejana cya 16 ubwo Ruganzu II Ndoli yari aturutse i Karagwe nyuma y’aho igihugu cyari cyarigaruriwe n’Abanyoro n’Abanyabungo, yifashishije ab’i Huro mu guha imbaraga Umuganura.

6.Inzira y’umuganura ni imwe mu Nzira 18 zari zigize inzira z’ubwiru mu Rwanda mu gihe cy’ingoma ya cyami. Inzira z’ubwiru zarimo iz’ubukungu, iz’umutekano w’igihugu n’inzira zo gukomeza ubwami. Izo nzira z’abaga zifite uko zikorwa; imihano n’imigenzo.

7.Inzira y’umuganura yakorwagamo imihango buri mwaka yari igamije gufasha Abanyarwanda kweza imyaka myinshi igihugu kikagira uburumbuke. Iyo mihango yayoborwaga n’Abiru.

8.Ni umuhango waheraga ibwami Umwami agatanga umuganura bagasangira bishimira umusaruro igihugu cyejeje, abari bawushinzwe bitwaga Abiru.

9.Wari ufite intego yo kwibutsa Abanyarwanda ko bakwiye kuzirikana ko basangiye igihugu kimwe, umuco umwe n’indangagaciro zimwe, ari uguhuza Imana n’Igihugu.

10.Imihango y’umuganura wizihizwaga ku mwero w’amasaka by’umwihariko wakorerwaga ku mbuto za Gihanga  (imbuto nkuru) ari zo amasaka, uburo, inzuzi n’isogi bakongeraho n’ibindi byabaga byeze muri icyo gihe.

11.Umunsi mukuru wawo watangiraga muri Kamena , ugasoza muri Nzeri, ugahera i bwami mbere yo gusesekara muri rubanda.

12.Umwami bamuganuzaga amata, agatanga umuganura bagasangira bishimira umusaruro igihugu cyejeje.

13.Kuganura kwari ugusubira ku isoko nk’Abanyarwanda, abaturage bakiyibutsa ko bahuje gakondo n’ibyiza byayo Imana yabahaye, bakayishimira. 

14.Ku rwego rw’igihugu Umuganura wayoborwaga n’Umwami afatanyije n’abanyamihango b’umuganura (abo kwa Rutsobe n’abo kwa Myaka ya Musana ) ku rwego rw’Igihugu babugenewe.

15.Ku rwego rw’umuryango, umukuru wawo ari we wayoboraga iyo mihango yawizihizanyaga n’abawugize bashimira Imana ibyiza yabahaye.

16.Umwami yafataga umwuko agatangiza umuhango wo kuvugira umutsima rubanda baje kuganura, akawuvuga apfukamye yerekana icyubahiro aha abo ayobora ndetse n’Igihugu.

17.Nyuma y’umuhango wo kuganura hakurikiragaho ibirori by’Umuganura byasozwaga n’igitaramo cy’imihigo. Muri ibyo birori, Umwami yamurikirwaga umusaruro unyuranye w’Abanyarwanda bavuye impande zose z’Igihugu, kahamurika n’inka,…hakaba amarushanwa y’indashyikirwa.

18.Umuganura wagiraga n’undi mumaro wo kuzirikana umwami nka Nyir’uburumbuke bakamutura urutete rw’imyaka yeze. Kuri uwo munsi kandi, imiryango nayo yarateranaga maze umutware w’umuryango akayobora imihango n’ibirori byayikurikiraga.

19.Umuganura wambuwe agaciro aho abakoloni bageze mu Rwanda. Kubera ko intwaro yabo yari amacakubiri, bihutiye guca umuco Nyarwanda wahuzaga abanyarwanda, bityo baca Umuganura wabibutsaga umuco bahuriyeho.

20.Mu mwaka 1925, Umwiru mukuru wari ushinzwe umuganura Gashamura yiciwe i Burundi.

21.Umuganura waje kongera kwizihizwa buri mwaka mu myaka ya 1980, ariko nabwo hagamijwe guha agaciro umusaruro w’ubuhinzi. 

22.Ubu, umuganura ufatwa nk’umunsi ukomeye ku Banyarwanda wo kwishimira ibyagezweho mu nzego zose ziterambere, kwisuzuma no kureba ibitaragenze neza, gufata imihigo y’umwaka w’undi, gusabana n’abayobozi n’abayoborwa.