I Kigali habereye ku nshuro yaryo ya gatatu, umuhango wo guhemba mu irushanwa ry’abakora mu nzego z’ubukerarugendo ku mugabane wa Afurika.
Ni ibihembo biba biri mu byiciro icyenda aho ibigo bitandukanye byarushanwaga. Uyu mwaka harushanwaga abagera ku 106.
Abatsinze ni ;
1. Rwanda Development Board yabonye igihembo cya Leading in Progressive Policies’ Award
2. Flawless Events – Ethiopia yabonye igihembo cya Outstanding Entrepreneurship Award
3. Anthea Rossouw – South Africa yabonye igihembo cya Women in Leadership Award
4. Cape Town & Western Cape yabonye igihembo cya Most Innovative Business Tourism Destination Award
5. SABI Private Game Reserve – South Africa yabonye igihembo cya Outstanding Accommodation Facility / Group Award
6. Ethiopian Airlines yabonye igihembo cya Outstanding Tourism Transportation Award
7. Voyages Afriq yabonye igihembo cya Outstanding Africa Tourism Media Award
8. Anthea Rossouw yabonye igihembo cya Championing Sustainability Award
9. H.E. Nana Akuffo Addo – Ghana Government and Republic of Ghana yabonye igihembo cya Destination Africa – Lifetime Award
Ni irushanwa ryabaye kuva tariki ya 19-21 Ukwakira 2020, ribanzirizwa n’inama, ibiganiro ku bukerarugendo byatanzwe n’abantu bari bafite aho bahuriye n’ubukerarugendo; abakira abantu, abatwara abantu, abarimu, abashakashatsi, abamamaza ubukerarugendo, …bose bavugaga uko umugabane wa Afurika watera imbere mu bukerarugendo, ingamba za kwihutisha iterambere rirambye muri Afurika.
Kubera icyorezo cya Koronavirusi kibasiye abatuye isi, ubukerarugendo nabwo bukaba mu bwarahuye n’ibibazo, inama yitabiriwe n’abantu bake, yabaye hakurikizwa igamba zo kwirinda ndetse no gukoresha ikoranabuhanga.
Wareba abandi bagiye batsinda ku rubuga; https://www.tourismleadershipforum.africa/2020-winners/