Ndahimana Gilbert ni umunyarwanda ukunda gusoma no kwandika. Mu mwaka wa 2025 yasomye ibitabo byiza yakunze bivuga ku; mateka, urukundo, inkuru, kubaho mu dushya na magazine.
Ni ibitabo bifasha kumenya, kumva no gutekereza ibyo umuntu arimo gusoma.
1.Les Grands Personnages de l’Histoire (BD)
Ni igitabo kivuga ku bantu babaye bazwi babayeho mu myaka ishize ku isi; kuva kera, kugeza mu 2010. Harimo Amateka ya Pharaon, umwami Ramsès (mu misiri), Alexandre Le Grand, Jeanne D’Arc, Christophe Colomb, Napoleon, Elisabeth II, Nelson Mandeka, Barak Obama, Malala….gikoze mu buryo bw’amashusho azwi nka Badin Dessiné.
Kivuga ku buzima bwabo, ibikorwa byabo.
2.Une forme de Vie: Albin Michel
Ni igitabo kivuga ku mabaruwa y’umwanditsi w’umubirigi Amélie Nothomb yagiranaga n’umuntu Melvin Mapple, umusirikari w’umunyamerika, wakundaga ibyo yandika wari waragiye kurwana muri Irak. Ni uruhererekane rw’amabaruwa y’ubuzima uwo musirikari yari abayemo kugeza agarutse muri Amerika.
Ni igitabo cy’inkuru iteye amatsiko, kandi ibabaje kubera ubuzima uwo musirikare avuga yabayemo, imiterere y’umubiri we,..…
3.Creativite Living (Basic concepts in home economics, 4th Edition)
Ni igitabo nakunze kuva nakibona kuva 2015. Nkunda kugisoma! Ni igitabo cy’urubyiruko, ariko umuntu wese igihe akiboneye yagisoma.
Kivuga ukuntu ukwiye kwiyitaho, umubano w’Inshuti zawe n’abavandimwe bawe, icungamutungo, kubaho mu rugo, kurya n’ibyo urya, imyambarire.
4.Sur le bord de la rivière Piedra, je me suis assise et j’ai pleuré. (Paulo Coelho)
Ni igitabo kivuga ku nkuru y’urukundo rw’abantu babyirukanye (Umusore n’umuhungu), umuhungu akajya mu bihayimana. Barahura, umukobwa akibaza ibibazo byinshi ntimba yamuvana mu muhamagaro we cyangwa bagenda bakabana…..
5.Igicumbi Magazine.
Ibitabo bikoze mu buryo bwa Magazine biroroha kubisoma kandi kiba kirimo amafoto…Nkunda amafoto. Ni Magazine iri kuri eterinete(Internet) ivuga ku bukerarugendo, amateka, imirage, umuco by’u Rwanda na Afurika. Irimo imikino y’ubwenge, ikabamo Waruziko, kwigisha indimi…Irimo amafoto menshi, ibirori biba byarabaye mu Rwanda
Ndagushishikariza kuyisoma. Wayisanga kuri;










