2021, Agace ka Nkotsi, katowe nka hantu heza mu bukerarugendo bwo mu cyaro

August 19, 2023

I Madrid muri Esipanye mu nama nkuru y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bukerarugendo (UNWTO) hatangajwe gahunda yo gutoranya uduce tw’icyaro twiza tw’ubukerarugendo (Best Tourism Villages) mu rwego rwo guteza imbere akamaro ku bukerarugendo mu byaro, ubukerarugendo bushyigikira ubuzima bw’abatutage, amafunguro yabo, imbyino, n’ ibikorwa ndangamuco na ndangakamere byako gace.

Uduce tw’icyaro 44 two mu bihugu 32 hirya no hino mu mpande eshanu z’isi nitwo twatoranyijwe muri uyu mwaka wa 2021. Hibarwaga mu kureba ibikorwa byo guhanga udushya cyangwa guhindura imirage kamere na ndangamuco mu guteza imbere gahunda z’ikinyagihumbi (SDGs).

Mu gutoranya utu duce, hagenderwaga kuri gahunda 9, twose tagize amanita ari hejuru ya 80% cyangwa akarenga:

  1. Cultural and Natural Resources
  2. Promotion and Conservation of Cultural Resources
  3. Economic Sustainability
  4. Social Sustainability
  5. Environmental Sustainability
  6. Tourism Potential and Development and Value Chain Integration
  7. Governance and Prioritization of Tourism
  8. Infrastructure and Connectivity
  9. Health, Safety and Security

Dore uduce twatoranyijwe ku isi hose:

  • Bekhovo, Russian Federation
  • Bkassine, Lebanon
  • Bojo, Philippineshe
  • Caspalá, Argentina
  • Castelo Rodrigo, Portugal
  • Cuetzalan del Progreso, Mexico
  • Cumeada, Portugal
  • Gruyères, Switzerland
  • Batu Puteh , Malaysia
  • Kaunertal, Austria
  • Le Morne, Mauritius
  • Lekunberri, Spain
  • Maní, Mexico
  • Misfat Al Abriyeen, Oman
  • Miyama, Japan
  • Mokra Gora, Serbia
  • Morella, Spain
  • Mustafapaşa, Turkey
  • Nglanggeran, Indonesia
  • Niseko, Japan
  • Nkotsi Village, Rwanda
  • Old Grand Port, Mauritius
  • Olergesailie, Kenya
  • Ollantaytambo, Peru
  • Pano Lefkara, Cyprus
  • Pica, Chile
  • Pochampally, India
  • Puerto Williams, Chile
  • Radovljica, Slovenia
  • Rijal Alma’a, Kingdom of Saudi Arabia
  • Testo Alto, Brazil
  • Saas Fee, Switzerland
  • San Cosme y Damián, Paraguay
  • San Ginesio, Italy
  • Sidi Kaouki, Morocco
  • Solčava, Slovenia
  • Soufli, Greece
  • Taraklı, Turkey
  • The Purple Island, Republic of Korea
  • Ungok Village, Republic of Korea
  • Valposchiavo, Switzerland
  • Wonchi, Ethiopia
  • Xidi, China
  • Yucun, China

Uduce 174 twari twatanzwe n’ibihugu 75 b’inyamuryango bya UNWTO, buri gihugu cyangombaga gutanga uduce dutatu two guhiganwa. Hatorankwa 44 nk’uduce tw’icyaro twiza tw’ubukerarugendo, utundi 20 tuzahitwamo muri gahunda izakurikira, maze twose hamwe tube 64 tuzajya muri gahunda yo gukorana ya UNWTO izaba ari UNWTO Best Tourism Villages Network.

Hiyongereyeho uduce tuzarebwaho muri gahunda ikurikira:

  • Ordino, Andorra
  • Khinalig, Azerbaijan
  • Koprivshtitsa, Bulgaria
  • Kaštelir Labinci, Croatia
  • Agros, Cyprus
  • Fuwah, Egypt
  • Western Samos, Greece
  • Hollókő, Hungary
  • Biei, Japan
  • Capulálpam de Méndez, Mexico
  • Godinje, Montenegro
  • Gornja Lastva, Montenegro
  • Oukaimeden, Morocco
  • Barangay Tenani, Philippines
  • Gasura, Rwanda
  • Gostilje, Serbia
  • Gorenja Vas, Slovenia
  • Cantavieja, Spain
  • Bo Suak, Thailand
  • Ruboni, Uganda

Umuyobozi wa UNWTO, General Zurab Pololikashvili yatangajeko’ Ubukerarugendo buteza imbere imibereho y’abantu, hagasaranganywa inyungu ibuvuyemo, guteza imbere ako gace n’akarere k’abo baturage.

iyi gahunda igendera ku mirongo migari itatu; Best Tourism Villages , kumenya utwo duce tw’icyaro tukaba intangarugero mu guteza imbere ubukerarugendo mu byaro, guha agaciro ibikorwa ndangamuco na kamere, gusigasira no kumenyekanisha ibikorwa n’imibereho by’abaturage byo mu cyaro,  guhanga udushya no gukora ibintu birambye mu mibereho, iterambere n’ibidukikije.

The Best Tourism Villages Upgrade Programme, ni gahunda izakomeza, bizafasha uduce tw’ibyaro tutatsinze, gukomeza kugira gahunda no kuzuza ibisabwa kugirango twemerwe. Bazabona amahugurwa hamwe na UNTWO n’abafatanyabikorwa bayo.

The Best Tourism Villages Network, ihuriro rizafasha mu guhana ubumenyi n’ubunararibonye, gukora neza, kwiga no kwerekana/kumenya amahirwe babyaza umusaruro hagati y’utu duce tw’ubukerarugendo. Bizaha agaciro abahagarariye utwo duce kumenywa no kubahwa kubera urwego twashyizweho, abafatanya bikorwa ba leta n’abingenda bazashyira imbaraga mubufatanye mu guteza ubukerarugendo mu cyaro.