Umunyarwandakazi Aline Murekatete yatsindiye igihembo cyo mu rwego rw’urubyiruko rufite imishinga ifite udushya (Youth Innovation Competition).
Umushinga wa Aline ni Spree Bubble Concept. Ni irushanwa ryateguwe urubyiruko rwohereza imishinga ifite udushya yo gufasha mu bukerarugendo mu bihugu byabo no ku mugabane wa Afurika muri rusange.
Ni ibihembo byatanzwe mu nama ya Africa Tourism Leadership Forum, yabaye tariki ya 19-21 Ukwakira 2020, iberamo ibiganiro ku bukerarugendo byatanzwe n’abantu bari bafite aho bahuriye n’ubukerarugendo; abakira abantu, abatwara abantu, abarimu, abashakashatsi, abamamaza ubukerarugendo, …bose bavugaga uko umugabane wa Afurika watera imbere mu bukerarugendo, ingamba za kwihutisha iterambere rirambye muri Afurika.