ADDIS ABABA: IBITEKEREZO KU BUKERARUGENDO BURAMBYE KU BARI BITABIRIYE IHURIRO RY’URUBYIRUKO KU MIRAGE Y’ISI

December 21, 2023

Kuva tariki ya 29 Mata-5 Gicurasi 2019 mu mujyi wa Addis Ababa (Capital of Africa) muri Ethiopia habereye ihuriro rya kane ry’urubyiruko rw’Afurika ku mirage y’isi. Ni ihuriro ryahuje urubyiruko rugera kuri 34 ruvuye mu bihugu bikoresha igifaransa, icyongereza n’igiporutigali aribyo; Ethiopia,  Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya, Algérie, Moroc, Angola, South Africa, Bostwana, Zimbabwe, Namibia, Ile Maurice, Madagascar, Cape Verde, Sao tome &Principe, Niger, Côte d’ivoire, Burkina Faso, Gabon, Cameroun, Nigeria, Tchad, Sénégal, Ghana, Liberia, Guinée Bissau.

Ihuriro ryri rifite insanganyamatsiko igira iti: Harnessing Youth Creativity and Innovation for Safeguarding and Promotion of African World Heritage, yari yateguwe na African World Heritage Fund, UNESCO, Afican Union, n’igihugu cya Ethiopia.

Ku itariki 5 Gicurasi, abaryitabiriye bizihije n’umunsi mpuzamahanga w’imirage y’isi yo muri Afurika (African World Heritage Day).

Dore ibitekerezo ku bukerarugendo burambye  bya bamwe mu bari bitabiriye:

Selamawit Getachew (Ethiopia)

Selamawit Getachew  (Architect Conservator at ARCCH) atuye Addis Ababa muri Ethiopia (Abyssinie, Country of Land of Origins), yize Architecture & Environnment Planning(EP). Akunda gutembera, nk’umuntu ukora mu by’ubwubatsi akunda kugenda ahantu henshi muri Ethiopia ndetse no mu burasirazuba bw’Afurika.

Iyo yatembereye akunda kugerageza amafunguro mashya, kugura ibintu bya gakondo, gushaka ibya kera, kugirango nzakomeze kwibuka urugendo rwanjye no kuba umwe mu muco wabo. Amesegnalehu!

Rakotondraina Hasina (Madagascar)

Rakotondraina Hasina ( Consultante, Volontaire et Activiste) atuye Antananarivo mu gihugu cya Madagascar (L’Ile rouge,Le Plus grand Ile d’Afrique et Pays du Zébus)).

Kuri we ubukerarugendo burambye ni icyibanze cyakwitabwaho mu ruganda rw’ubukerarugendo kuberako bufasha mu iterambere ry’ubucuruzi, Imibereho myiza yabaturage no gusigasira ibidukikije ku wego rw’ahantu ndangamateka, ku gihugu ndetse no ku isi.

Mbere yo kujya ahantu, ashaka mbere na mbere ahantu bakora ubukerarugendo ndangamuco, abaturage bagiramo uruhare, afata imodoka rusange mu kugabanya ibyangiza, akanagura ibikorwa bya gakondo byakorewe aho yagiye.

Abantu bakwiriye gukora ubukerarugendo burambye bemera imyitwarire myiza yubaha ibidukikije mu gihe cy’urugendo (Kugabanya imyanda, kugabanya gupfusha ubusa ibintu, kubungabunga ibidukikije, guhitamo gukoresha ibinyabiziga bitangiza, bakibanda ku bukerarugendo bw’abaturage binyuze mu gusura no gusangira nabo, no kwakirwa n’abaturage wubaha umwimerere w‘umuco wabo. Icyangombwa ni uko ubukerarugendo burambye bwaba icyitabwaho ku isi yose. Missaôtcha!

Muhamed Chum (Tanzania)

Muhamed Chum ( Tour Operator and Guide) atuye  Zanzibar ikirwa kiri mu Nyanja y’ubuhinde akaba ari ikirwa cy’igihugu cya Tanzania (Country of Kilimanjaro and Mwalimu Julius Nyerere). Ubukerarugendo burambye ni uburyo bw’ubukerarugendo bugabanya cyangwa bugakuraho ingaruka zo kwangiza ibidukikije, no kurinda no gusigasira umuco gakondo. Ikisumbuyeho bufasha mu guhanga imirimo mishya ku baturage no guteza imbere ubumenyi bwiza ku baturage.

Nk’umuntu ukora mu gutegura ingendo no guherekeza abakerarugendo, mbere yo gutangira urugendo ,mbanza guha abantu amabwiriza ku bukerarugendo burambye; kubukunda, kubwubaha no kubushyigikira umuco gakondo.

Twigisha abaturage kurinda ibidukikije mu gufasha iterambere no kwigisha abana babo, tubikora buri gihe kugirango twizereko ibidukikije bifashwe neza kuko bitabayeho nta numwe  wazagaruka gusura ikirwa. Ndetse n’ abandi bakora mu bukerarugendo kwita ku bukerarugendo burambye, batangiye no gutera ishyamba rya Mangroves mu rwego rwo kwirinda inkwangu.

Abona hakwiriye kwigishwa abaturage n’abashyitsi mu kurinda ibidukikije no kugabanya ingaruka ryo kwangiza ibidukikije, gushyiraho umuyobora n’amategeko kubakora mu bukerarugendo bose, hakajyaho n’ibihano ku batazabikurikiza mu nzego zose. Gukomeza gukora, gushyiraho ingamba bizatuma habaho gucunga neza ubukerarugendo.