Ibintu 10 byo gukora mu gihe cy’iminsi mikuru #FestiveSeason

December 19, 2023

Ni byiza gufata umwaka wo  gutekereza ku bintu byo gukora muri iki gihe cy’iminsi mikuru, igihe cyigizwe no gusoza mwaka no gutangira.

Dore ibintu 10 wakora muri iki gihe:

1.Kureba uko umwaka uragiye wagenze

Iki ni igihe cyiza cyo gutekereza uko umwaka urangiye wagenze, kwikorera isuzuma mu buzima ni ikintu cyiza cyo kuzirikana mu mpera z’umwaka. Uko amazomo yagenze, akazi kagenze, umubano wawe n’abandi uko wagenze, Gutekereza ku mwaka mushya, ku ngamba n’ibyifuzo ugiye gutangirana umwaka, ibintu ukwiriye guhindura cyangwa gukomeza gukora,..

2.Gutanga impano

Igihe cy’iminsi mikuru ni igihe cyo gutanga impano, haba mu bavandimwe, hagati y’inshuti ndetse no ku kazi. Bituma abantu bakomeza ubunshuti, kwerekana ko muzirikanana.

3.Gusohoka

Igihe cy’iminsi mikuru ni igihe cyo kwishima ubwawe, hagati y’inshuti n’abavandimwe mu birori n’ibitaramo bitandukanye. Gufata akanya ko gusura abantu mwaburanye, guhura n’umuntu mudaherukanaga, bikomeza umubano. Mu birori bitandukanye ni ukwirinda gusesagura no kunywa mu rugero. #TunyweLess

Ijoro ry’ubunani I Kigali, ni ijoro abantu benshi baba bishimira kurangiza umwaka no gutangira undi! Ni byiza kwishima kuba ugihumeka, ukiri kumwe n’inshuti n’abavandimwe bawe.

4.Gusenga no Kwitekerezaho

Umwanya mwiza wo gusenga, gushimira Imana kubera umwaka urangiye, kujya gusenga kuri Noheli no mu ijoro ry’Ubunani. Igihe cyo kuragiza Imana gahunda z’umwaka mushya, muri gahunda uteganya gukora, ibyifuzo ufite,…

Gufata umwaka wo; kwitekerezaho (meditation),  kwikorera isuzuma ry’ubuzima bwawe, uko ubanye n’abandi, uko ubayeho aho uri, uko ufata ibyemezo, uko urimo gukora mu ngamba wihaye…bifasha kubaka ubushobozi muri wowe.

5.Gusoma igitabo

Igihe cy’iminsi mikuru ni umwanya mwiza wo gusoma ibitabo, Umwanya wo gusoma igitabo wifuje gusoma, ukaba wari warabuze umwanya, nta kazi kenshi abantu baba bafite.

Abanyeshuri baba bari mu biruhuko, ni byiza ko babona ibitabo basomera mu rugo cyangwa bakajya mu masomero. Ababyeyi bagafata umwanya wo gusomera abana ibitabo.

6.Gukora Siporo

Siporo ni nziza mu buzima, niyo mpamvu ukwiriye kwibuka kuyikora muri iki gihe cy’iminsi mikuru kugirango ukomeze ugire ubuzima bwiza. Igihe cy’iminsi mikuru abantu bararya bakananywa, bituma imibiri y’abantu ihindagurika, kuryama nabi,..

Ushobora gukorera siporo mu rugo, kugenda n’amaguru, kujya mu nzu zabugenewe, kuzamuka imisozi, koga, Yoga n’ibindi.

7.Kunywa Amazi

Amazi ni Ubuzima! Kunywa amazi menshi ni ingenzi muri iki gihe cy’iminsi mikuru kubera ibintu byinshi bitandukanye abantu baba barimo kurya no kunywa. Ni byiza kwibuka kunywa amazi kuko afasha mu gukomeza kugira ubuzima bwiza.

8.Gutembera

Igihe cy’iminsi mikuru ni umwanya mwiza wo gutembera, kujyana abana kwishimisha, kujya kureba ibyiza nyaburanga, gusura ingoro ndangamurage, inzu z’ubugeni, Pariki,  kujya ahantu ukunda gusangira n’inshuti n’abavandimwe.

9.Gukomeza gukora

Mu gihe cy’iminsi mikuru ubuzima burakomeza, ni ngombwa gukomeza kugira umuhate mubyo ukora, umunyeshuri agakomeza kwiga, gusubiramo amasomo ye, ucuruza agacuruza cyane, umuhinzi agahinga aho agifite, uworora agakomeza kwita ku matungo ye,..

10.Kuruhuka

Igihe cy’iminsi mikuru ni igihe cyo kuruhuka, kuryama, kureba filimi, kumva ibiganiro by’ubwenge (motivations), kumva imiziki ukunda, kuganira n’inshuti n’abavandimwe. Ni byiza rwose kwirinda umunaniro muri iki gihe cy’iminsi mikuru, kwirinda hangover nyinshi.