Ingombajwi ni amajwi yitabaza inyajwi kugira ngo avugike neza/ku buryo bwatuye.
Ingombajwi z’Ikinyarwanda ni izi zikurikira: b, c, d, f, g, h, j, k, l, m, n, p, r, s, t, v, w, y, z. Iyo zanditswe nk’inyuguti nkuru zandikwa zitya: B, C, D, F, G, H, J, K, L, M, N, P, R, S, T, V, W, Y, Z.
Ingero:
– b: abana, ibabi, itabi, urubavu, akabati.
– c: agace, icebe, gucana, umucaca, icumu.
– d: urudodo, idebe, umuduri, data, Dawudi.
– f: ifi, urufuro, ifu, umufuka, ifuku.
– g: urugo, umugara, igi, urugero, umugezi.
– h: ihaho, uruhara, amahoro, umuhoro.
– j: ijuru, urujijo, amajeri, ijabo, ijoro.
– k: urukiko, amaboko, ikiraro, akabati, Gakuba.
– l: Kigali, Repubulika, Libiya, Kalisa, Leta.
– m: umugore, inama, Muhire, amata, umugati.
– n: inuma, urunana, amano, Imana, iteraniro.
– p: urupapuro, ipasi, ipapayi, amapera, umupadiri.
– r: amarira, ikiraro, uburiri, abarezi, ururabo.
– s: isaro, umusore, isusa, abasare, Semuhanuka.
– t: itoto, umutiba, amatara, igitebo, urutozi.
– v: uruvu, ivuriro, amavi, ibivuzo, kuvoma.
– w: ikawa, ibaruwa, iwacu, Uwera, wowe.
– y: uruyuki, amayogi, yego, amayeri, ikayi
– z: izuba, amazi, umuze, umuzigo, ibiziba.
Byavuye: Learnit.rw