Kazungula, ahantu ibihugu bine bya afurika bihurira

September 1, 2023

Quadripoint! Si henshi ku isi usanga ahantu afite imiterere iteye gutya, kuba hahurira ibihugu birenze bibiri icyarimwe. Kazungula  ni ahantu ho nyine ku isi ibihugu bihurira mu buryo kamere.Ni ahantu  hafite amateka menshi kubera ukuntu hashimishije kuhagera no kuhamenya.

Kazungula hazwi kuba hahurira ibihugu bine aribyo Zimbabwe, Zambia, Botswana na Namibia, ibyo bihugu byose bigahurira ku ruzi rwa Zambezi.

Umugezi wa Chobe ugabanya igihugu cya Namibia na Botwana maze ugahita wiroha mu ruzi rwa Zambezi.

Ahantu haba ubukerarugendo cyane,abantu baturutse impande z’isi baza kureba aho hantu hateye gutyo. Kugenda mu bwato mu ruzi rwa Zambezi, gusura ibintu ndangamuco n’imibereho yabatuye muri ibyo bihugu bifasha mu iterambere ryako gace.

Ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’uburobyi bifasha abaturage bahatuye mu mirimo yabo ya buri munsi. Ubucuruzi hagati y’ibihugu bifasha abaturage bahatuye cyane.

Ingendo ziroroshye kugenderana hagati y’ibyo bihugu, hariho ibiraro na Ferry, ubwato bifasha abashaka kwambuka bava mu gihugu bajya mu kindi.

Ni hafi y’umurage w’isi wa Victoria Falls (Livingstone) uri hagati ya Zimbabwe na Zambia. Kazungula ni izina rizwi mu kugenderera ako gace kihariye ku isi kaboneka muri Afurika.