Musanze, Isomero ry’Agati

November 18, 2023

Agati Library ni isomero ryashinzwe n’abantu batandukanye, bashaka gufasha abana kubona ahantu ho
gusomera, kungukira ubumenyi, kwigira, kuganira ku gitabo wasomye, kwandika inkuru, kunguka inshuti zikunda gusoma no kwandika. Ni isomero ryakira abantu bose, barigana ari abatuye muri Musanze cyangwa abahagana. Rifite ibitabo bitandukanye kuva ku bya bana, urubyiruko n’abakuru. Ibitabo biri mu ndimi zitandukanye ;

ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza.

Gusoma
Gusomera muri iri somero ni Ubuntu ku muntu wese uje urigana. Isomero rifite umwanya wo
kwicaramo ugasoma.


Bakora kuva kuwa Mbere – Cyumweru (9Am-5Pm).
Gutira ibitabo Kubona uburenganzira bwo gucyura/gutira igitabo bisaba kuba uri umunyamuryango, kuba warishyuye ibihumbi icumi (10 000 rwf). Ukabona uburenganzira bungana n’umwaka wose, uza ugacyura ibitabo.


Aho riherereye
Agati Library ni isomero riherereye mu kagari ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza, hafi y’umudugudu
uzwi nko kwa Rucyahana.