Tariki ya 15-19 Ugushyingo 2023, I Kigali hazaba iki?

November 18, 2023

Hagati yaya matariki, 15-19 Ugushyingo 2023, I Kigali hateganyijwe ibirori bitandukanye. Ni byiza kumenya aho umuntu ashobora kujya wenyine cyangwa, kujyana n’inshuti, gushyigikira umuhanzi ukunda, kujya guhaha ibintu by’ubugeni, kureba filimi n’ibindi

  1. A star Is Born in Gihosha (18/11/2023)

Umunyarwenya ukomoka mu Burundi, Bareth yateguriye abanyarwanda igitaramo cyo gusetsaa yise A star is born in Gihosha. Muri icyo gitaramo cy’urwenya, umunyarwenya azavuga ku ngendo z’abanyagihugu bava mu bihugu byabo bakajya gushaka ubuzima mu bindi bihugu.


Azibanda ku buzima bw’abanyafurika bava ku butaka bwa gakondo bakajya gushaka ubuzima mu Burayi cyangwa Aziya mu buryo butemewe. Azavuga ku bunararibonye bw’abanyamahanga nabo baza gutura muri Afurika.


Gihosha ni agace ko mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi umunyarwenya yakuriyemo, niho yatangiriye urugendo, niyo yazamukiye. Niho ashaka kwerekana ko ushobora kugira intumbero, imigambi utitaye aho uvuka, aho ukomoka.


Kizabera kuri Roofttop Ikawa Kafe/ Near Great Hotel Kwinjira ni 7000 FRW (ukabonamo Icupa ry’icyo kunywa).Gura itike kuri EventBash

  1. European Film Festival (15-19/11/ 2023)

EUFF2023 ni iserukiramuco rya sinema, herekanwa filimi zo mu bihugu byo mu muryango w’ibihugu by’uburayi. Rizabera ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali no mu mujyi wa Huye kuva 15-18 ugushyingo 2023.


I Kigali rizabera muri Centre Culturel Francophone du Rwanda(Rugando)
CineElmay (Kwa Mayaka/Biryogo)
Century Cinema (KCT/ Mu Mujyi)

Canal Olympia (Rebero)
I Huye ni muri Catholic University of Rwanda (Taba Campus), hazerekanwa
Filimi; ‘Métis: Belgium’s stolen children (17/11/2023, 5Pm)
Kwinjira muri iri serukiramuco rya sinema ni Ubuntu!
Izindi gahunda wareba ku mbuga za European Union in Rwanda (Facebook,
Instagram)

  1. Kigali Arts Festival (18-19/ 11/ 2023)

Kigali Arts Festival igiye kuba ku nshuro ya Karindwi (7 Edition) rizabera muri Onomo Hotel I Kigali. Ni iserukiramuco ryo guteza imbere ibikorwa by’ubugeni bw’abanyarwanda bukorwa n’abagore, urubyiruko n’abantu bafite ubumuga mu rwego rwo kubafasha kwihangira imirirmo, kubona ibibatunga, gutera
imbere mu buzima bwabo Ni iserukiramuco riba ririmo ibikorwa by’ubugeni, imitako bikoze mu bikoresho
bya Kinyarwanda nk’imigano, ibirere, amarangi, ibumba, imigongo,.. Kuryitabira ni umwanya mwiza wo guhura n’abantu bakora muri ibyo bikorwa, mu kungurana ibitekerezo, kuganira,..Guhaha ibyo bintu ni uguteza imbere imibereho ya babikora, guteza imbere abanyabugeni n’abanyabukorikori ba
banyarwanda. Umwanya mwiza wo kugura kare ibintu by’iminsi mikuru.
Kwinjira ni : 2000 Frw. Abana bari munsi y’imyaka 12 ni Ubuntu.
Ibindi bisobamuro Kigali Arts Festival
FRANCOIS INGABIRE ( French , English and
Kinyarwanda)
Whatsapp + 250 783363261
Call: +250789789746
kigaliartsfestival2016@gmail.com

  1. I Bweranganzo Concert (19/11/2023)
    Igitaramo cyiswe I Bweranganzo Concert cyateguwe na Korali Christus
    Regnat kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village
    (KCEV/Camp Kigali).
    Ni igitaramo kizarangwamo indirimbo zihimbaza imana zo muri Kiliziya
    Katolika, hazaba hari n’umuhanzi Josh Ishimwe.
    Kwinjira Kugura Tike mbere Ku muryango:

Ord:5K Ord: 8K FRW
VIP:10K VIP:15K FRW
PREM: 20K FRW PREM:25K FRW
Table (6px): 150K FRW Table(6px):150K FRW
UKORESHA URUBUGA www.christusregnat.rw
cyangwa kuri Momo CODE :666600(Regina Pacis)