Ibisubizo 15 bya Habiyambere Egide

August 19, 2023

Habiyambere Egide ni umusore w’umunyarwanda wize Computer & Electronics, wihangiye imirimo y’ubutekinisiye mubyo yize.  Egide atuye mu murenge wa Nyamirambo akaba akunda kumenya ahantu hatandukanye.

Ni hehe watembereye mu Rwanda ?

Natembereye I Nyanza ku kanyaru mu ntara y’amajyepfo.

Ni uwuhe muntu cyangwa ikintu mu mateka y’u Rwanda ukunda cyangwa uzirikana?

Mu mateka y’u Rwanda nzirikana jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Ni hehe uheruka gutemberera cyangwa kugera mu Rwanda?

Mperuka gutemberera ku I Rebero muri Juru Park

Ni ayahe mafunguro ya Kinyarwanda ukunda?

Mu mafunguro ya Kinyarwanda nkunda ibijumba, imyumbati n’ibishyimbo.

Ni ikihe kinyobwa cya Kinyarwanda ukunda?

Nkunda kunywa Umutobe 

Ni iki witwaza iyo utembereye cyangwa uri mu rugendo?

Nkunda kwitwaza Ecouteur na Telephone

Ni irihe torero ribyina Kinyarwanda ukunda?

Nkunda Itorero ry’Inganzo Ngari.

Ni hehe mu Rwanda watembereye cyangwa wageze ukumva urahakunze?

Ku kiraro cya Nyabarongo cyo ku Mugendo, gihuza Kigali na Bugesera.

Ujya mu ntara z’u Rwanda, ni ikihe kigo gitwara abagenzi ukunda?Kubera iki?

Nkunda RITCO

Ni uwuhe muhanzi, umwanditsi, umunyabugeni w’umunyarwanda ukunda? N’igihangano cye ukunda?

Nakundaga Jay Poly nka kunda indirimbo Umupfumu Uzwi na Rusumba Nzika.

Uwaguhitishamo ahantu ho gutura mu Rwanda, Wahitamo hehe? Kubera iki?

Nahitamo gutura ku I Rebero, ni hafi y’umujyi kandi ku musozi.

Ni irihe serukiramuco ukunda mu Rwanda?

Nkunda iserukiramuco ry’urwenya rya Kigali International Comedy Festival

Ni ikihe gihugu cya Afurika wifuza kuba watemeramo? Kubera iki?

Somalia, kubera ari igihugu kimaze igihe mu ntambara, nshaka kureba ukuntu kimeze.

Ni hehe hafite amateka mu Rwanda wifuza kugera?

Nifuza kugera mu Rukali I Nyanza hafite amateka y’abami.

Ni hehe uteganya gutembera muri uyu mwaka wa 2021?

Ndateganya kujya gutembera muri La Palice I Bugesera .

Murakoze