Month: September 2023

Amateka Jenoside

Dore ibintu 5 wakora mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora

Umunsi mukuru wo kwibohora ni umunsi ukomeye mu Rwanda, kuva tariki ya 1-tariki ya 4/Nyakanga aba ari iminsi ikomeye, aba ari iminsi y’ikiruhuko mu gihugu, aho usanga abantu baba bayishimiye.  Ni iminsi umunyarwanda wese akwiriye kuzirikana, ifite amateka akomeye. Ni igihe cyiza cyo kwishimira ibyiza u Rwanda rwagezeho, akamaro urugamba rwo kubohora abanyarwanda rwagize, gutekereza […]

Ubukerarugendo Urugendo

Ibyiza 5 byo gutembera wenyine

Abantu benshi bumva ko iyo  watembereye wenyine utabasha kwishima cyangwa ngo uryoherwe. Abantu bakunda  gutembera bonyine ( Solo Travels) bagaragaza ko hari ibintu byinshi bishobora kugushimisha wagiye wenyine. Dore ibyiza 5 byo gutembera wenyine. 1.Wunguka inshuti nyinshi Kunguka inshuti ni ibya mbere ku muntu wese utembera, uganiriza uwo ushaka mukamenyana, akakubaza aho uturuka, ukamubwira akaguha […]

Ibyiza Nyaburanga Ubukerarugendo

Ahantu 15  Ndangamuco ukwiriye gusura muri 2024 mu Rwanda.

U Rwanda ni igihugu gifite ahantu ndangamuco henshi hirya no hino mu gihugu kandi heza, habumbatiye amateka y’abanyarwanda n’u Rwanda muri rusange. Ni byiza kuhasura ukamenya ibintu bitandukanye biri mu muco wacu.  Uyu mwaka ni umwaka umuntu wese azakoramo ingendo zitandukanye mu gihugu. Ni ngombwa gutekereza ahantu watembera ndangamuco. Ushobora gupanga buri kwezi ukajya gusura […]

Amateka Amateka y'Abami

Ingoma –ngabe,ikirango cy’u rwanda rwo hambere

“ Mu Rwanda rwo hambere,ikirango cy’igihugu cyari Ingoma-Ngabe” Ingoma-Ngabe ni yo yari Ibendera ry’igihugu,akaba ari na yo yari Nkuru imbere y’umwami n’Umugabekazi.Umurimo wayo ukaba wari uwo kwimika Abami no guhuza Umwami na Rubanda.Icyo twakwibutsa ahangaha,ni uko mu Rwanda rwo hambere habagaho ingoma z’amoko atandukanye.Habagaho:Ingoma z’imivugo arizo zarimo “Ingoma z’imisango n’ingoma z’imihango”n’Ingoma-Ngabe,ariyo yari ibendera ry’igihugu. Ingoma z’Imisango […]

Amateka Amateka y'Abami

Abanyamihango b’Ibwami

“I Bwami habaga imihango myinshi ,buri mihango yagiranga abayishizwe” Imirimo yo ku rurembo yabaga ari myinshi,ari na yo bitaga “Imihango”mu mvugo y’ubwiru,ariko iy’ingenzi yajyanaga n’ubwiru,n’ubutegetsi,imanza,itabaro,imibanire y’abagaragu nab a Shebuja,ndetse hakaziramo n’ubucurabwenge.Abo banyamihango,bakaba bari bashizwe imirimo n’imihango yose yakorerwaga I Bwami umunsi k’uwundi,Abanyamirimo b’Ibwami bari aba ng’aba ukurikije uko barutanwa mu nzego: Umwami:Ni we wari umukuru […]

Amateka Amateka y'Abami

Imwe mu mirwa mikuru y’abami b’u rwanda

Abami b’u Rwanda,bagiraga imirwa mikuru y’igihugu cyabo,ariko iyo mirwa yagendaga ihindagurika,bitewe n’uburyo bagendaga bagaba ibitero byo kwagura igihugu,aho bafashe,hagatuma bimura icyicaro cy’ingoma. Imwe mu mirwa mikuru y’Abami b’u Rwanda,ni iyi ikrikira: 1.Gasabo na Rutunga 2.Muhura na Ruheru 3.Mbilima na Matovu 4.Remera ya Kanyinya 5.Nyundo 6.Juru rya Kamonyi 7.Munanira 8.Rukaza 9.Gashirabwoba 10.Nyamagana 11.Kiigali ya Nyamweru 12.Rukambura […]

Amateka Amateka y'Abami

Rwanda: abami b’ibitekerezo, abami bategetse imyaka isaga 648.

Abami b’ibitekerezo ni abami 22 bazwi neza igihe bategekeye n’ibyabaye ku ngoma zabo. Batangirira kuri Ruganzu I Bwimba(1312) bagaherukira kuri Kigeli V Ndahindurwa(1960). Ni ukuvugako bayoboye u Rwanda imyaka isaga 648. Bakaba barabisikanaga gutya mu Mazina: Cyilima-Kigeli-Mibambwe -Yuhi-Mutara-Kigeli-Mibambwe-Yuhi-Cyilima- Kigeli-Mibambwe-Yuhi-Cyilima Dore itonde ry’Abami b’ibitekerezo n’Abagabekazi babo: 1. Ruganzu Bwimba+Nyiraruganzu Nyakanga(Umugabekazi wakomokaha mu Ega) 2. Cyilima Rugwe+Nyiracyilima […]

Amateka Amateka y'Abami

Rwanda, ibintu 20 wamenya ku mwamikazi rosalie gicanda

U Rwanda ni gihugu cyayobowe n’ingoma z’abami igihe kirekire, n’ubwo umwami yagiraga abagore benshi, havagamo umwe akaba Umwamikazi . Umwamikazi nta bubasha yagiraga mu ifatwa ry’ibyemezo, keretse umuhungu we iyo yimaga ingoma, akaba Umugabekazi. Umwamikazi yabaga ari mu banyacyubahiro bakomeye I Bwami, yaherekezaga umwami mu birori bitandukanye. Umwamikazi Rosalie Gicanda  yari umugore w’umwami Mutara III Rudahigwa. Dore ibintu […]

Amateka Amateka y'Abantu

1917,abasaseridoti mu rwanda

Abanyarwanda ntibari barigeze baca iryera abasaseridoti kugeza mu kinyejana cya 20 ubwo abamisiyoneri babazaniye inkuru nziza y’umukiro mu Rwagasabo. Abasaseridoti batatu b’Abamisiyoneri b’Afurika(bazwi ku izina ry’Abapadiri bera),aribo nyuma biswe izina rya Terebura)ni bo ba mbere bageze mu Rwanda bigisha ivanjiri.Abo ni Musenyeri Yohani Yozefu Hirth n’abagenzi be Padiri Brard Pahulo na Padiri Beritelemi ndetse bazanye […]

Igicumbi @2024. All Rights Reserved.