Ibitaramo ndangamuco bikozwe n’amatorero cyangwa abahanzi ba gakondo birimo kugenda bitera intambwe ishimishije mu Rwanda, bikerekana ukuntu amatorero n’abahanzi barimo kugenda batera imbere, bakora ibintu bishimishije bituma n’abanyarwanda n’abanyamahanga babashyigikira.
Byagaragaye ko bifite inyungu kubabikora, birabinjiriza, ni ibikorwa bikwiye gushyigikirwa bigatunga ababikora.
Dore ibitaramo bizaba muri uyu Muhindo (Ukwakira—Ukuboza 2026), amezi asoza umwaka:
Ukwakira:
1.DUTARAME U RWANDA (Inshuro ya 4)

Ni igitaramo cyateguwe n’umuhanzi Victor Rukotana, umuhanga mu kuririmba indirimbo nyarwanda, ufite n’ijwi ryiza. Kizaba ari ku nshuro ya kane. Umuhanzi agira ati:
Mvuge U Rwanda rw’amahoro
Mvuge U Rwanda rw’ibirezi…..
Kizaba: 30 Ukwakira 2026
Kizabera: Ibanga/Kukitabira ni ubutumire gusa.
2.Igitaramo Gakondo Iganze
Ni igitaramo kirimo itsinda Indashyikirwa rizwi mu gususurutsa abantu mu ndirimbo n’imbyino gakondo , bazaba bari kumwe n’itorero Inyamibwa n’Umushyitsi Masamba Intore.

Kizabera kuri Kigali Universe
Tariki ya 31 Ukwakira 2026
N.B: Muri uku kwezi, umujyi wa Kigali wari wateguye Igitaramo kizwi cya Kigali Dutarame, ni igitaramo gihuza amatorero akomeye mu mujyi wa Kigali.
(Ni ugutegereza indi tariki, kubera icyari cyateguwe ntabwo cyabaye. Cyari Kigali Dutarame /Tribute Cécile Kayirebwa 80 (1946-2026).
Ugushyingo:
1.Igitaramo cy’Itorero Imenagitero z’I Rwanda Twataramye.
Ni igitaramo cyateguwe n itorero Imenagitero rya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Remera. Ni itorero rifite ubuhanga mu kubyina cyane, ritwara ibihembo mu marushanwa y’imbyino gakondo mu Rwanda. Itorero rigizwe n’abasore b’ibigango berekana umudiho w’intore n’imbyino gakondo. Rikunze gufasha abantu mu birori bitandukanye nk’ubukwe no kwagura umuco.

Kizaba tariki ya 13 Ugushyingo 2026
Ahantu: UR-Remera Campus (Former KIE)
2.Igitaramo Umurage w’Intore
Ni igitaramo cyateguwe n itorero Inganzo Ngari, mu kwizihiza imyaka 20 (2016-2026) mu nganzo, iri torero rimaze rishinzwe. Imbyino n’ubuhanga by’itorero byiri torero birazwi, abahanga benshi mu kubyina Kinyarwanda baribayemo. Ni igitaramo cyo kwerekana ko umurage w’intore bawusigasiye.
Kizaba tariki ya 21 Ugushyingo 2026
Ahantu: BK Arena
3.Igitaramo Uruharazinyoga
Ni igitaramo cyateguwe n itorero Indinzi. Ni itorero rifite ubuhanga mu kubyina cyane rigizwe cyane cyane n’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa.

Kizaba tariki ya 27 Ugushyingo 2026
Ahantu: Kigali Universe
4.Igitaramo cyo gushimira umuhanzi Mariya Yohana.
Ni igitaramo cyateguwe na Country Records cyo guha icyubahiro/gushimira umubyeyi/umuhanzi Mariya Yohani umaze imyaka igera kuri 40 ari umuhanzi. Hazirikanwa uruhare rwe n’ibikorwa by’indashyikirwa byo gukunda igihugu, ubumwe n’ubwiyunge.

Azwi mu ndirimbo zikomeye kandi zikunzwe nka; Intsinzi , inkotanyi z’amarere n’izindi. Umwaka ushize yamuritse Alubumu nshya yo gushimira Perezida Paul Kagame, arata ubutwari bw’inkotanyi.
Itariki: 28 Ugushyingo 2026
Ahantu: Glimpse Hotel

