Month: December 2025

Amateka y'Ahantu

Kiliziya 1900, Misiyoni ya mbere mu Rwanda

Misiyoni ya Save niyo yashinzwe bwa mbere mu Rwanda, yashinzwe ku wa 8 Gashyantare 1900. Iragizwa Umutima Mutagatifu wa Yezu. Kiliziya yubatswe bwa mbere yari isakaje ibyatsi. Mu mwaka wa 1905 ni bwo babashije kubaka bakoresheje ibikoresho bikomeye. Ubu  iherereye mu karere ka Gisagara, intara y’amajyepfo.

Amateka y'Abantu

Kiliziya 1952, umwepisikopi wa mbere w’umunyarwanda

Musenyeri Aloys Bigirumwami niwe wabaye umwepisikopi  wa mbere w’umunyarwanda, ubwo ni ukuvuga mu cyari Afurika Mbiligi (Rwanda, Urundi na Congo Mbiligi). Yabaye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo kuva mu 1959 kugeza mu 1973, nyuma yo kuba Igisonga cy’Umushumba w’iyo Diyosezi.

Amateka y'Abantu

Kiliziya 1917 , abapadiri ba mbere b’abanyarwanda

Abanyarwanda babiri; Padiri Baritazari Gafuku na Padiri Donat Reberaho nibo bahawe ubupadiri bwa mbere mu Rwanda. Padiri Baritazari Gafuku yavutse mu mwaka w’ 1885, avukira I Zaza muri Diyoseze ya Kibungo, ubu ni mu Karere ka Ngoma. Yabyarwaga na Kamurama na Nyirahabimana. Padiri Donat Reberaho, we igihe yavukiye ntikizwi neza gusa ni hagati y’umwaka 1894-1895, […]

Igicumbi @2024. All Rights Reserved.