Ibiganiro Ubukerarugendo

Ibisubizo 15 bya Habiyambere Egide

Habiyambere Egide ni umusore w’umunyarwanda wize Computer & Electronics, wihangiye imirimo y’ubutekinisiye mubyo yize.  Egide atuye mu murenge

Featured Post

top category

Urugendo

32 Articles
+

Uncategorized

16 Articles
+

Umuco

4 Articles
+

Must Read

Winter Dressing Tips When It’s Really Cold Out

admin

admin / 380 Articles

administrator

+

Bussiness

Technology

Amafunguro ya Kigande I Kibeho

Abantu batembera, basura I kibeho mu karere ka Nyaruguru babasha kubona ahantu bafatira amafunguro ya

IBYIZA 10 BYO KUNYWA THÉ VERT

Thé Vert (Green Tea) ni icyayi cyizwi cyane I Nyamirambo, abantu bayikunda, bamenke ibyiza byayo baza

Afurika y’Uburasirazuba: Amafunguro yihariye yo kurya muri

Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (East Africa Community) ni ibihugu bifite amafunguro yihariye, amafunguro

Ifunguro rya kinyarwanda 100/% muri musanze

Musanze ni akarere kari mu ntara y’amajyaruguru,ku birenge by’ibirunga,niko karere gakora cyane ku birunga.Gafite ibyiza

Top most stories

Ibiganiro
ZAMBIA: IBITEKEREZO MU GUKORA UBUKERARUGENDO BURAMBYE

Tariki ya 14- 24 Kanama 2018 I Livingstone mu mujyi w’ubukerarugendo wa Zambia habereye amasomo yo kwigisha abantu

Inkuru zo kwamamaza
Wekindi yo kwizihiza #Kwibohora31, ibitaramo bikomeye bizabera I Rubavu

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 31, mu mujyi wa Rubavu hateguwe ibirori

Inkuru zo kwamamaza
Wekendi y’umuganura, ibintu bizaba mu Rwanda

Umuganura uba kuwa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Munani buri mwaka, ni ibirori bifite ibisobanuro mu muco n’amateka

Amateka y'Ahantu
Weekend y’umuganura, ahantu 5 wasura hafite amateka y’umuganura

Umuganura ni umwe mu mihango y’abanyarwanda kuva kera, ni umuhango wayoborwaga n’umwami. Ubu abanyarwanda  bizihiza umuganura bafata umwanya

Insingamigani Inyurabwenge
Rubanda ni abahanya

Rubanda ni abahanya ni umugani baca iyo bashaka gutsindira umuntu ubugome badasobanuye uwo ari we; ni bwo bagira ngo:

Ibirori Inkuri z'ibirori Uncategorized
2021, Kwita Izina  abana b’ingagi ku nshuro ya 17

Kuva mu mwaka wa 2005, mu Rwanda haba igikorwo cyo kwita amazina abana b’ingagi baba baravutse mu miryango

Amateka Amateka y'Abantu
Menya bimwe mubintu 26 byaranze perezida wa mbere wa kenya “JOMO KENYATTA”

Jomo Kenyatta ni Umugabo wavukiye muri Kenya yarwanyije ubutegetsi bwaba koloni babongereza bari barigaruriye ubutaka bwa Kenya, yaharaniye

Abahanzi Inyurabwenge
Impamvu 5 zo gukorera muri Rwanda Arts initiative

Ni byiza kubona ahantu abahanzi batandukanye; abanditsi, abahanzi,  ababyinnyi, abakina ikinamico na filimi, abanyabugeni, abanyarwenya, abanyamideli, abashushanya ….kubona

Rubanda ni abahanya ni umugani baca iyo bashaka gutsindira umuntu ubugome badasobanuye uwo ari we; ni bwo bagira ngo: “Rubanda ni abahanya!” Wakomotse ku muja wa Mibambwe Sekarongoro witwaga Nyirabihanya muka Buyoyo w’i Nyarusave ku Itaba rya Bugoba i Rukoma (Gitarama); ahasaga umwaka w’i 1400. Ku ngoma ya Mibambwe uwonguwo, hariho umugabo Buyoyo, sekuru wa Bunyereli […]

Rubanda ni abahanya ni umugani baca iyo bashaka gutsindira umuntu ubugome badasobanuye uwo ari we; ni bwo bagira ngo: “Rubanda ni abahanya!” Wakomotse ku muja wa Mibambwe Sekarongoro witwaga Nyirabihanya muka Buyoyo w’i Nyarusave ku Itaba rya Bugoba i Rukoma (Gitarama); ahasaga umwaka w’i 1400.

Ku ngoma ya Mibambwe uwonguwo, hariho umugabo Buyoyo, sekuru wa Bunyereli bwa Muhozi mu Gishubi cya Muganza, akaba umunyamuhango mu Ntalindwa z’ibwami. Aho rero apfiriye asiga umugore we Nyirabihanya n’abana be bari mu muryango ukomeye cyane.

Nuko Buyoyo amaze gupfa, umugore we Nyirabihanya ajya kumubikira Mibambwe mu Ruhango rwa Kanyinya na Remera. Mibambwe amaze kubyumva, abaza Nyirabihanya ubwoko bwe. Undi, ati: “Ndi umuzigabakazi”. Mibambwe yumvise ko Nyirabihanya ari ubwoko bwiza arishima. Urukundo rumutegeka kumugira umubambuzi wo gucunda, kuko abazigaba ari abase b’abasindi, ari bo banyiginya. Ubwo Nyirabihanya ahabwa umuhango wo kubambura nk’uko abandi bagore b’abazigaba n’abageserakazi ari bo babamburaga bacunda. Amaze guhabwa uwo muhango yiyuzuza na muka Mibambwe witwaga Nyirahondi (Hondi) ndetse ngo baranywana. Dore ko mbere n’abagore banywanaga!

Bimaze iminsi, Mibambwe aca iteka, ati: “Umuntu muto wese umaze guca akenge, muciriye mu Karambo ka Rukore”. Ubwo abato bose bajyana mu Karambo ka Rukore; na bene Nyirabihanya batatu bato bajyana n’abandi basore. Haciyeho iminsi, Nyirabihanya ajya gusura abo bana be, agira ngo anabonereho urwaho rwo kwimenyereza Gahima ka Mibambwe, na nyina Matama wari warambagijwe mu bwiru, i Buha muri Tanzaniya.

Nuko Nyirabihanya amaze gutirimuka aho, abanzi be bamurega kuri nyirabuja Nyirahondi, bavuga ko yagiye gukeza mukeba we Matama. Aho Nyirabihanya ahindukiriye avuye mu Karambo, ageze mu Ruhango kwa Mibambwe, Nyirahondi aramutumiza ngo amwitabe. Nyirabihanya araza. Agitunguka, Nyirahondi aramubwira, ati: “Ntuzongere kugera aho ndi, uzagume mu Karambo !” Nyirabihanya amaze kubyumva atyo, ajya kumenyesha Mibambwe ko yaciwe mu rugo. Mibambwe aramuseka, ati: “Mbese waketse ko Nyirahondi ari we utegeka urugo rwanjye!”

Hashize iminsi, abana ba Mibambwe na Nyirahondi bavutse impanga barapfa. Rugengimanzi na Rugemintwaza. Ubwo igihugu gicika umugongo kubera abo bana b’umwami bavutse impanga bapfiriye rimwe. Uretse ko bari bene Mibambwe, Abanyarwanda bose barabakundaga, ku mpamvu z’imico yabo igeretseho no guhaka neza.

Nuko muri uwo mubabaro wa Nyirahondi uvanze n’urwango yanze Nyirabihanya, amuhimbira ubugome afatanije n’umutoni we witwaga Busanane wahoze ahakanywe na Buyoyo. Batangira gukwiza impuha zigera kuri Mibambwe, ngo Rugengimanzi na Rugemintwaza barozwe na Nyirabihanya. Inkuru imaze kwogera hose, Mibambwe arabirakarira, abibaza Nyirahondi, ati: “Numvise ngo abana banjye ntibishwe n’urupfu rusanzwe, ntiwambwira icyabishe?” Nyirahondi, ati: “Uretse kumbaza nkana se wowe ntukizi ?” Mibambwe agwa mu kantu. Nyirahondi abonye ko ababaye, yuririzamo, ati: “Ese ntuzi ko barozwe na wa mugirwa wawe Nyirabihanya ?” Mibambwe arinjirwa. Aherako atanga Nyirabihanya n’umuryango we wose, atarokoye na ba bana be bagiye mu Karambo kwa Gahima na Matama; umuryango wa Nyirabihanya urarimbuka.

Ariko izina rye risigaranwa n’agahwazi k’itaba (aka bita ikiryamo k’inzovu) kari hafi y’urugo rwe, yarakagize imbuga bahuriraho imyaka; gasigara kitwa Nyirabihanya. Busanane na we wamureganye na Hondi inshuti za Nyirabihanya zimubeshyera kuri Mibambwe ngo ni we wamuroze umusonga. Baramutanga arapfa. Aho yari atuye kuri Buguli hasigara hitwa ku Kabusanane. Nuko kuva ubwo, uwo bashatse gutsindira ubugome wese, nyamara ataburanganwa bakamwita umuhanya nk’aho agirana isano na Nyirabihanya. Biragumya birotota, bigeza ubwo bakomatanirije abantu bose muri uyu mugani, ucibwa bavuga ngo: “Rubanda ni abahanya!”

Umuhanya = umugiranabi.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Igicumbi @2024. All Rights Reserved.