Gukunda gusoma ibitabo ni ingenzi mu buzima , bifasha kuba umunyabwenge, kumenya ibintu byinshi, gutekereza cyane, kugira amakuru kurusha abandi, kwandika ibitabo, inkuru n’ibindi. Kubera iyo ufite ubumenyi bituma wumva wabisangiza abandi.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko ikintu witoje iminsi 21, uhozaho ,kiba kikugiye mu maraso no mu bwonko. Ikintu wumva ushaka kugira umuco mu buzima bwawe ugikora iminsi 21, iba ihagije ngo kibe ikintu gihoraho mu buzima bwawe.
Ntabwo abantu basoma ibitabo bimwe, wasoma Bibiliya, Coran, Magazine, ibinyamakuru, Inkuru z’urukundo, gutera imbere, ubukungu, ubumenyi bw’isi, amateka, ubuzima, siporo, ibitabo bivuga kuri filimi wakunze, ..
Muri uyu mwaka , wakwiha gahunda yo gusoma amapaji 5, nibura iminota 30 buri munsi mu gihe cy’iminsi 21, bizagufasha kubigira umuco mu buzima bwawe rwose.
Iminota 6 waburiye mu gitabo, iruta amasaha 6 ku mucanga. Bituma ukora isuku y’ubwonko.
Ni ikintu umuntu wese yakora, abana, urubyiruko n’abakuze. Abakuru bakabikorera abana, abana bagakura byarabagiyemo.
Buri gitondo
Gufata ingamba zo gusoma igitabo buri gitondo byagufasha kubigira umuco. Kikaba ikintu gishya mu buzima bwawe.
Bisaba kwiha umwanya mubyo wari usanzwe ukora mu gitondo, ukongera amasaha wabyukiraga kugirango ubone iminota yo gusoma.
Ushobora gusomera mu buriri cyangwa ukajya ahantu, ukicara ukisomera igitabo, urimo unywa nk’amazi cyangwa icyayi.
Ugiye ku kazi cyangwa ku ishuri
Ni uburyo bwiza bwo gusoma, ugiye ku kazi cyangwa ku ishuri. Ushobora gufata igitabo, ukagenda ugisoma cyangwa ufite Igitabo cy’amajwi (audio) ukagenda ucyumva. Birinda kugenda urangaye, utekereza ibintu byinshi (ibibazo, ibyifuzo..) bifasha kugenda hari ubumenyi bundi urimo kwiyungura.
Gusoma uri mu rugendo ni akanya keza ko ku ruhura amaso yacu kuri telefone, ubwonko bukaruhuka kubera imbaraga dukoresha tureba kuri ekara (Ecran). Bisaba kubanza kumva ingaruka zo kureba cyane kuri ekara maze ugafata ingamba zo kuruhura amaso n’ubwonko.
Mbere yo kuryama
Ni iki ukora mbere yo kuryama? Ni byiza kubanza kuva mu byo wiriwemo, ugafata igitabo ukagisoma. Ubushakashatsi bwerekana ko gusoma mbere yo kuryama bituma usinzira neza. Gusoma bituma ubwonko buruhuka neza, maze wajya gusinzira ukabona ibitotsi byihuse.
Ushobora kutabikora iminsi yikurikiranya, ariko utagiye usiba cyane, rwose iyo ubashije kuyirangiza ukora icyo kintu, kiba cyakugiyemo. Ntabwo wirirwa ukomeza kucyitoza.










