Ikiyaga cya Malawi, umurage Kamere w’isi.

December 21, 2024

Ikiyaga cya Malawi cyangwa Ikiyaga cya Nyasa (Tanzania), Lago Niassa (Mozambique). Ni ikiyaga giherereye muri Afurika y’uburasirazuba ishyira amajyepfo hazwi nka East African Rift Valley.

Mu akarere bita akarere k’ Afurika y’Ibiyaga Bigari, aho habaye iruka ry’ibirunga maze hakavuka ibiyaga.

Dore ibintu 20 wakimenyaho

1.Ni ikiyaga gifite uburebure bungana na 560 – 580m

2.Ikiyaga cya Malawi gifite ubuso bwa 29 600 Km2

3.Ikiyaga cya Malawi gifite ubujyakuzimu bureshya 75 Km.

4.Ikiyaga cya Malawi ni icya Gatatu ku isi mu bunini, icya cyenda mu buso ku isi, n’icya gatatu muri afurika mu bujya kuzimu.

5.Ikiyaga cya Malawi kiri mu biyaga bimaze imyaka myinshi  (1-2 Millions )

6.Ni ikiyaga kiri hagati ya Tanzania, Malawi na Mozambique

7.Ku ruhande rw’igihugu cya Malawi (Lake Malawi National Park) yabaye umurage w’isi mu 1984. Ni igice kiri mu majyepfo y’ikiyaga.

8.Ikiyaga kibamo amoko agera kuri 350-1000 y’inyamaswa (inyoni, amafi, inyamabere..)

9.Ikiyaga cya Malawi kiri mu Biyaga bya mbere bifite ubujya kuzimu burebure ku isi.

10. Umunyaburayi wakigezeho bwa mbere ni umunyaportugali w’umucuruzi Candido Jose de Casta mu mwaka wa 1846

11.David Livingstone yageze kuri iki kiyaga mu mwaka wa 1859 akita Lake Nyasa, Lake Stars na Lake of Storms.

12. Tariki ya 16 /8/1914, habereye intambara ya Mbere y’isi hagati y’abongereza n’abadage.

13. Mu mwaka wa 1875, umumisiyoneri w’umuscotiland wo mu indini rya  Presbyterian yageze I Cape Macear

14.Mu kiyaga cya Malawi haba inyamaswa z’inyamabere nyinshi; Baboons, Hippopotamuses, Leopards, Vervet Monkeys..Haba kandi na za Crocodile, African fish eagles..

15.Imigezi ikisukamo twavuga nka Ruhuhu, n’uduce tw’uruzi rwa Zambezi.

16.Umugezi ugisohokamo witwa Shire

17.Tariki ya 10/06/2011, uruhande rw’igihugu cya Mozambique bahashyize mu cyanya cy’igihugu kirinzwe

18.Ku ruhande rw’igihugu cya Malawi ni Pariki y’igihugu (Lake Malawi National Park).

19. Ikiyaga cya Malawi kiri kuri 350 Km z’amajyepfo y‘ikiyaga cya Tanganyika.

20.Ikiyaga cya Malawi gifite akamaro kanini mu kuhira imyaka, ingomero z’amashyanyarazi, ingendo hagati y’ibihugu, no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bihaba.

21.Ni ikiyaga kizwi nka Lake Flie kubera amafi aba agisimbukamo, inyoni ziguruka hejuru y’amazi. 22.Mu mwaka wa 2019, umunyafurika yepfo Martin Hobbs yabaye uwa mbere waciye agahigo ko koga ikiyaca cya Malawi mu burerebure bwacyo mu minsi