Isomero rya Komisiyo y’Igihugu ya UNESCO

March 31, 2026

Ni isomero rya Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO (Rwanda National Commission For UNESCO). Isomero rifite ubukungu bw’ ibitabo by’amoko yose (ubukungu, politiki, umuco, ubuzima, ikoranabuhanga, inkuru, ubushakashatsi,.. ..).

Ubushakashatsi

Rizwi kuba ahantu ho kubona ibitabo bivuga ku bushakashatsi butandukanye; uburezi, umuco, ikoranabuhanga. Abantu bashaka cyangwa barimo gukora ubushakashatsi, iri somero ni ahantu heza ho kubonera ibitabo byinshi kandi byiza mu gukora ubushakashatsi.

Gusoma

Isomero rifite umwanya wo gusomera ibitabo cyangwa ibindi ushaka gusoma. Uri I Remera na Kimironko, Kicukiro, mu bice bya Sitade Amahoro ushaka ahantu wo kwicara, wagana iri somero.

Kwandika

Isomero rifite umwanya wo kwandikiramo, ni ahantu hatuje kandi hagari hatanga amahirwe meza ku bantu bashaka kwandika. Urimo kwandika igitabo, inkuru, ibitekerezo…. Wagana iri somero.

Rikorera kuri iyi Komisiyo ku Kimironko hafi ya KIE na NESA.

Rikora Kuwa Mbere-Kuwa Gatanu mu masaha y’akazi.

Ryakira abantu bose kandi kurigana ni Ubuntu.