#Gusoma2026.Ibitabo, urubyiruko rukwiriye gusoma

May 16, 2026

Ni byiza ko urubyiruko rukomeza umuco wo gusoma ibitabo kuko byongera ubumenyi, bigatuma ugira ibitekerezo byinshi kandi byagutse.

Dore ibitabo urubyiruko rwasoma muri uyu mwaka:

Les chemins des âmes libres

Ni igitabo cy’umwanditsi Benjamin Bashoshere, kivuga inkuru z’abanyeshuri babiri Élise na Léo muri Kaminuza. Élise, umukobwa w’umunyeshuri mwiza, gusa wibuze mu isi igenda vuba, yaje kugwa kuri blog y’umuntu atazi, aza gusanga ni iy’umuntu biga muri Kaminuza imwe.

Buhoro buhoro barandikirana, basangira ibitekerezo, barema ahantu abantu bahurira bakavuga ibyo batekereza. Iki gitabo kivuga ubuzima bw’abantu babiri, bahisemo kuba mu kuri, bashaka ubwiza mu buryo nyabwo, bagaragaza ko ushobora guhindura ibintu gahoro, mu buryo bworoheje, kandi ukaguma kuba wowe.

Umurage w’Urubyiruko

Ni igitabo cyanditswe na Yolande Mukagasana, cyasohotse mu ntangiriro z’uyu mwaka, 10 Gashyantare 2026. Ni igitabo kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gifite amapaji 192.

Kigamije gufasha urubyiruko gusobanukirwa amateka y’Igihugu, kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside no kubaka ubumwe. Ni igitabo umwanditsi yageneye urubyiruko kugira ngo bamenye amateka hatazagira abayagoreka bitewe n’uko nta ho babonye bakura amakuru yizewe.

I Do/iLead/I Choose

“I DO” Two words that will make difference in your life and in the lives of others.

Ni ibitabo byakozwe na The Maxwell Leadership Foundation; biri muri gahunda yo gufasha urubyiruko cyane cyane rwiga mu mashuri yisumbuye kumenya uko bitwara mu buzima.

Ibitabo bigizwe n’amasomo atandukanye, aho abanyeshuri bahura bakayigira hamwe mu itsinda ry’abantu 6-8, bagasoma, bakandika,  bakaganira ku byo bumvise kuri iryo somo, bagasubiza ibibazo biba biriho.

Urugero: I DO/ Unit 1/Lesson 1: My questions influence my actions

Ni ukuvuga; mu by’ukuri ibibazo byawe bigira ingaruka ku bikorwa ukora.

More Than A Crown. A journey of Lessons and Unbreakable.

Ni igitabo cyanditswe na Naomie Nishimwe wabonye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda. Asangiza byinshi ku rugendo rwo kwambikwa ikamba, kugaragara neza, guseka, gufotorwa. Nyuma y’ibyo hari byinshi abantu batabona; kwikanga, kwigunga, agaragaza amateka atazwi, ko urugendo rwa muntu hari byinshi bihishe inyuma y’ikamba, guca bugufi bigufasha guseka, kurira.

Umwanditsi yibutsa ko amakamba y’ukuri atari ayo kwambara mu mutwe, ahubwo ayo tugendana ku mitima.

Discovering Self-Confidence

Ni igitabo cyanditswe na Patricia Kramer, kivuga  ku bintu urubyiruko ruhura na byo mu buzima bwabyo; Ubutumwa wumva mu bwana, Kwiyobora, Kwiyizera, Akamaro ugira, Gukora Siporo, Guceceka, Kuvugwa, Kwangwa,… Buri kintu akivugaho akagitangaho igisubizo cy’uko  wakwitwara wahuye na cyo.

Urugero: Ukuntu urubyiruko rwakwigirira icyizere igihe umuntu akuvuze cyangwa agatanga igitekerezo gitakunyuze… ajya inama yo kwirinda abantu badashyigikiye gahunda zawe.

Where Women Meet Boys

Ni igitabo cy’umwanditsi Shyaka Patrick, kivuga ku nyigisho zagenewe urubyiruko, ibibazo ruhura na byo muri iyi minsi. Cyasohotse mu mwaka wa 2025, gifite paji 164. Iki gitabo kirimo inkuru 11 zivuga ku rukundo, ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina, gukomereka umutima, ishavu n’agahinda n’ibindi bitandukanye bikunze kugaragara mu rubyiruko.

Mu gitabo harimo inkuru y’umugabo ushaka kurinda urugo rwe gusenyuka akoresheje umuti wa ‘Viagra’. Hakabamo iy’umwana w’umuhungu na mubyara we batangira kureba filime z’urukozasoni bari kwa nyirakuru. N’inkuru y’umukobwa wakomeretse kubera gutandukana na se, maze agatangira kwishora mu bagabo no gushuka umusore wakundanaga n’umuvandimwe we.

Ubucuruzi Mpuzamahanga (Volume A na B)

Ni ibitabo by’umwanditsi C. F. Kubwimana Nicolas binyuze muri International Market of Development Ltd. Ni ibitabo bivuga ku bazisanga mu nyaka 5000 iri imbere. Harimo Ubucuruzi Mpuzamahanga: Bigaragaza uko ubucuruzi bukorwa ku mipaka, iyimurwa ry’imari, ibicuruzwa, na serivisi mpuzamahanga. Imyandikire: Ibyo bitabo bishushanya ejo hazaza h’ubukungu n’imibanire y’abantu bishingiye ku bumenyi bwa Kubwimana mu by’umurage. Umusaruro: Kubwimana yamuritse ibi bitabo byerekeye ubucuruzi ndetse n’igitabo ‘Humura’ nk’ubushakashatsi bushingiye ku cyerekezo cy’isi.

Hands of Purpose: Values and Ethics in Rwanda’s TVET Students

Ni igitabo kivuga ku myitwarire n’indangagaciro z’abanyeshuri biga muri TVET mu Rwanda. Kibutsa abanyeshuri kwiga barangwa n’umuco n’indangagaciro za kinyarwanda (Urugero: Ndi umunyarwanda).

Kugira indangagaciro mu byo biga n’iterambere, kuba abanyamwuga, guhuza ibyo biga n’indangagaciro z’umurimo, kugira ibitekerezo bya ba rwiyemezamirimo, kugira ishyaka ryo gukora ibirenze.

Ni igitabo gifasha abanyeshuri, gusa n’abandi bantu bize ibintu by’imirimongiro bashobora kugisoma kikabafasha.

Biographie Kylian Mbappe

Ni igitabo kivuga ku buzima bw’icyamamare mu mupira w’amaguru mu Bufaransa uzwi ku izina rya Mbappe. Kivuga ko uyu mukinnyi yaremye ibikorwa kuri buri mukino. Ni muntu ki? Ni gute yabaye umukinnyi mwiza mu rungano rwe, kuva ku bitego bye i Bondy kugeza ku rwego rw’isi?

The Journey of a young black African Woman following Christ

Ni igitabo cyanditswe na Alice Ndikumana. Muri iki gitabo, uyu mukobwa agaruka ku bihe bikomeye yanyuzemo nk’umwangavu ndetse n’uburyo yaje kumenya Yezu Kirisitu, amuhindurira ubuzima; uyu munsi akaba ari umuntu witinyutse ubasha kuvuga mu ruhame.

Agaragaza ko imyumvire ababyeyi b’Abanyafurika bafite yo kumva ko umwana w’umukobwa akwiriye kuba ari umuntu ucecetse, adatanga ibitekerezo atari yo, ndetse ko nta ho ihuriye n’umugambi Imana ifite ku bana b’abakobwa.

The 7 habits of Highly Effective Teens

Ni igitabo cya Sean Covey, avuga ko iki gitabo ari: A true gift for the teenage soul” ni nko kuvuga: “Impano y’ukuri ku mitekerereze y’urubyiruko.” Avuga ko utitaye ku byo uhura na byo mu buzima, iki gitabo cyagufasha. Igitabo kivuga ku buryo wabaho ufite inzozi, ukagira intego n’uburyo wazigeraho.

Mu ntangiriro z’iki gitabo, harimo ubuhamya bwinshi bw’abashimira umwanditsi cyangwa abafashijwe na cyo. Kigizwe n’imitwe 4, buri mutwe ukaba urimo uduce dutandukanye.

Ujye usoma na Igicumbi Magazine, ubashe kumenya amakuru y’ubukerarugendo, umuco, amateka, n’imirage by’u Rwanda na Afurika muri rusange. Uzabasha no gusangamo imigani n’insingamigani ndetse n’ imikino,  ibintu byongera ubumenyi! Ntabwo yakubuza gusoma ibindi bitabo.