Ni ibitabo wasoma nibura buri kwezi ugasoma igitabo. Ugendeye kuri buri kwezi wabasha gusoma ibitabo 12 muri uyu mwaka.
Ibitabo bivuga ku bintu bitandukanye: amateka, ubushobozi, umuco, ubuzima, iterambere, ubuyobozi,urukundo … Byanditswe n’Abanyarwanda , Abanyafurika n’ibindi byanditswe n’abandi bifite ubutumwa bwiza.
30 days /Change your habits, Change your life (Mutarama)
Ni igitabo cy’umwanditsi Marc Reklau kivuga ukuntu wahindura imyitwarire n’ubuzima mu minsi 30 gusa bikagufasha kuba undi muntu. Niba hari ikintu ushaka kugeraho, hindura imyitwarire yawe, birashoboka. Kiri mu rurimi rw’Icyongereza.
Shyira imbaraga mu byo ushaka, ureke ibyo wahombye.
Niba utekereza ko wabishobora, ni ukuri, niba utekereza ko utabishobora ni ukuri.
Mutarama ni ukwezi kwa mbere mu mwaka, watangira umwaka ufite ingamba ushaka kugeraho, ufite imyitwarire ushaka guhindura.
Avant Toi (Gashyantare)
Ni igitabo cy’umwanditsi Jojo Moyes, kivuga ku nkuru y’urukundo hagati ya Will na Lou. Nyuma y’aho Will agiriye impanuka ikomeye, agatakaza icyanga cy’ubuzima; Lou umukobwa ukiri muto, ufite imbaraga yamubereye umurwaza.
Amagambo meza no gusetsanya hagati yabo, Will yatumye Lou amwiyumvamo mu gihe we yari azi ko arimo kumufasha kumuha icyizere cyo kubah. Umwanditsi asobanura byinshi kuri urwo Rukundo. Kiri mu Gifaransa.
Gashyantare ni ukwezi k’urukundo!
From Exile to Legacy (Werurwe)
Ni igitabo cy’umwanditsi Mutesi Gasana, inkuru ya Mulisa igaragara nk’inkuru yuje ubuzima bwa muntu, ikurikirana urugendo rw’umuhungu wavukiye mu buhungiro, agaruka mu gihugu cye cyari cyararanzwe n’igihombo, gukira ibikomere no kwiyubaka bundi bushya.

Inkuru iva kure y’agahinda n’amakuba, igashyira imbaraga ku gukomeza kubaho no kubaka ejo hazaza: uko kwibuka bihinduka indangamuntu, uko igihombo gihinduka intego, n’uko abantu baba abaragwa b’amateka y’abo bakomokaho.
Muri ubu buryo, Mulisa ahagarariye igisekuru cy’Abanyarwanda bavukiye cyangwa bakuriye mu buhungiro, abagarutse bakiyubaka, kandi ubu basobanura icyo “umurage” bivuze mu Rwanda rw’iki gihe.
Binyuze muri ibi, igitabo kibaza ikibazo gikomeye cyane: Bisobanuye iki kubaho mu izina ry’abatabasha gukomeza kubaho? Igitabo kibona muri Arise Bookshop
Tariki ya 8 Werurwe, ni Umunsi Mpuzamahanga w’Umwari n’Umutegarugori.
A Broken Life (Mata)
Ni igitabo cyanditswe na Judence Kayitesi , gishushanywa na Birindwa Jean Claude cyasohotse mu mwaka wa 2021. Umwanditsi Judence avuga kuri Jenoside Yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda, yari afite imyaka 11, ku bw’amahirwe abasha kuyirokoka. Nyuma y’imyaka abasha kuvuga ibyabaye icyo gihe, no ku hahise he.
Mu gitabo, asoza asaba abarokotse kugira imbaraga zo kwandika kuri jenoside yakorewe abatutsi, bikazabera isomo abazavuka nyuma.
Tariki ya 7 Mata, ni umunsi wo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.
Lumba Congolaise/La Reconnaissance de l’UNESCO (Gicurasi)
Ni igitabo cy’umwanditsi Ribio Nzeza Bunketi Buse, umuyobozi w’ishami ry’Umuco muri Kaminuza ya Senghor (Alexandrie Egypte) agaragaza impamvu icumi zatumye umuziki w’injyana ya Lumba y’Abanyekongo ujya mu mirage y’isi muri UNESCO.
Tariki ya 5 Gicurasi buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga w’imirage y’isi yo muri Afurika.
How to be Disciplined ( Kamena)
Ni igitabo cy’umwanditsi Sheldon Howe kivuga ukuntu ugize imyitwarire myiza, kumenya gukoresha igihe , kubona umusaruro uhagije, gusubika ibintu byinshi bifite akamaro mu buzima.
Kwigirira imyitwarire myiza bituma ukora ibintu ushaka gukora, n’ubwo waba udafite ubushake.
Imyitwarire myiza ni ingezi buri munsi mu kuyobora ibyo ukora, imitekerereze n’amarangamutima.
Igirire icyizere nyuma uzabona uburyo bwo kwerekana ibyo ushoboye no kubona imyitwarire myiza yo gutera imbere.
Mu mwaka hagati, umuntu aba akwiriye gutekereza uko arimo kwitwara mu mwaka arimo, ese arimo gukoresha igihe neza cyangwa kubona umusaruro mu byo akora? Ni igihe cyiza cyo gusoma iki gitabo.
Homme de Fer. Conversation avec Paul Kagamé (Nyakanga)
Ni igitabo cy’umunyamakuru François Soudan wa Jeune Afrique yanditse kuri Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame, cyasohotse mu 2015.

Muri iki gitabo harimo amazina y’abantu b’inshuti za Perezida nka Bill Gates, Bill Clinton, Ben Affleck, Natalie Portman, Howard G. Buffet n’abandi bazwi bafata Perezida Kagame nk’umuntu w’igitangaza. We wabashije kongera kubaka abaturage n’igihugu kivuye mu ivu/icuraburindi rya jenoside yo mu kinyejana cya 20.
Kivuga uburyo Perezida Paul Kagame wari impunzi, akayobora urugamba ku bw’impamvu nyuma akaba umukuru w’igihugu gifite intumbero y’iterambere n’ubukungu. Ni igitabo kivuga byinshi ku Rwanda.
Tariki ya 4 Nyakanga, ni umunsi wo Kwibohora.
Indangagaciro z’umuco w’u Rwanda (Kanama)
Ni igitabo cyanditswe n’inteko y’umuco, kivuga ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda ko ari inkingi shingiro z’imibereho, imyitwarire, n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Zirimo gukunda igihugu, ubumwe, ubupfura, umurimo, n’ubutwari.
Izi ndangagaciro zikubiyemo guha agaciro ikinyabupfura, gusangira, gufatanya (Umuganda), no kwimakaza ubudaheranwa.
Ukwezi kwa Kanama, mu Rwanda twizihiza umuganura. Ni byiza gusoma iki gitabo rwose ukamenya byinshi ku muco w’u Rwanda. (kiboneka kuri internet muri pdf)
Kuwa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, Ni umunsi w’Umuganura.
Si Kigali était contée (Nzeri)

Ni igitabo cyanditswe n’Umufaransa Daniel Le Scornet , kivuga ku Mujyi wa Kigali, amateka y’imibereho, iyobokamana, umujyi, umuco, igisirikare n’ubutegetsi bw’umurwa mukuru w’u Rwanda kuva mu gihe cy’ubutegetsi bw’abami, abakoroni, repuburika kugeza kuri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kugeza ku iterambere.
Tariki ya 27 Nzeri, ni Umunsi Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo.
Ipfundo ry’urukundo rw’Igihugu (Ukwakira)
Ni igitabo cy’umwanditsi/umuhanzi Abayisenga yanditse mu 2013 kivuga ku ipfundo ry’urukundo rw’Igihugu. Ni igitabo yanditse ashaka gutanga ubutumwa bwo kurwanya ingegabitekerezo ya Jenoside, nk’umuntu washinze club mu 2004 muri GS Kibihekane, aho yigaga, “Club Anti idéologie Génocidaire”.
Tariki ya 1 Ukwakira, ni umunsi wo Gukunda Igihugu.
Le Verbe Libre ou le Silence (Ugushyingo)
Ni igitabo cy’umwanditsi w’Umunyasenegalikazi Fatou Diome, avuga ukuntu akunda kwandika, akamaro ko kwandika muri rusange. Asobanura ko kwandika ari umuhamagaro w’umuntu ku giti cye, kandi ko biri ngombwa.
Agira ati “Twandika kubera ko tutabaho tutandika.”
Akebura abakosora ibitabo, ko muri bo harimo abashaka kuyobora abanditsi uko bashaka.
The Let Them/theory (Ukuboza)
Ni igitabo cy’umwanditsi Mel Robbins, gitanga inama z’ukuntu wareka ibintu bikagenda, ugatekereza ibindi cyangwa ugakora ibindi. Kugira imbaraga n’ubushobozi bwo kwemera ko ibintu bigenda, biva mu buzima bwawe.
Hagarika guta umwanya mu bintu udashobora kuyobora.
Reka batekereze nabi kuri wowe. Umwanditsi avuga ko igihe abantu bakuvuga nabi nta cyo wabihinduraho, urabareka wowe ukabaho cyangwa ugakora ibiguha amahoro.
Mu kwezi kwa nyuma k’umwaka, reka ibitarashobotse muri uyu mwaka bigende, utekereze ku mwaka mushya.

Ujye usoma na Igicumbi Magazine, ubashe kumenya amakuru y’ubukerarugendo, umuco, amateka, n’imirage by’u Rwanda na Afurika muri rusange. Uzabasha no gusangamo imigani n’insingamigani ndetse n’ imikino, ibintu byongera ubumenyi! Ntabwo yakubuza gusoma ibindi bitabo.










