#Gusoma2026.Ibitabo, abantu bakuru bakwiriye gusoma

May 16, 2026

Guhitamo ibitabo byo gusoma muri uyu mwaka, ni ukugufasha kumenya ibitabo byiza byanditswe n’abantu. Ni ibitabo bifite ubukungu bwinshi byatumye abantu bamwe baba abantu bakomeye,, ibitabo birimo ubuhamya, amakuru utaruzi,…

Gusoma bigufasha kumenya amakuru,  kugira ubumenyi n’ubwenge bifasha mu buzima bwa buri munsi, guhanga udushya ari ubu n’ahazaza.

The Culture Map

Ni igitabo cy’umwanditsi Erin Meyer aho agaragaza ko isi y’uyu munsi yabaye umudugudu, umuco wo kumva abo mutandukanye ntabwo bikiri amahitamo. Agaragaza ingingo umunani z’umuco zafasha abayobozi gukorana n’abandi hatabayeho guhomba.

Ni igitabo cyo kubasha gukorana n’abandi mudahuje imico, kandi mukaba mwatanga umusanzu.

Leadership and Self-Deception by The Arbinger Institute

Ni igitabo kigaragaza ukuntu ubuyobozi bumwe buhomba bitangiriye mu kwishinja. Kubona abantu nk’imbogamizi aho kubabona nk’abantu bafite icyo bashaka n’intego.

Mu isi y’uyu munsi, ni igihe cyo kwibutswa ko bitakiri byiza cyane kuba ufite ahubwo ko icy’ingenzi ari ugutanga umusaruro mu buyobozi.

Good Strategy Bad Strategy. The Difference and Why It Matters Hardcover

Ni igitabo cy’umwanditsi Richard Rumelt, cyasohotse mu 2011, gifasha kumva ukuntu ingamba nziza n’ingamba mbi bigaragara mu mitekerereze idafite umurongo mwiza. Kugira ingamba nyinshi bifasha gutanga umusaruro no kugira ibikorwa byiza.

Guteza imbere ingamba no kuzishyira mu bikorwa ni ingezi ku muyobozi. Ingamba nziza ni ingenzi mu gushobora kubona ibisubizo no kwegera imbogamizi wahura nazo. Zikora mu gushyira imbaraga aho zikenewe. Iki gitabo kivuga no ku gushyira mu gaciro no mu kuri mu kazi.

Ubwami bw’Imana si ubw’amagambo

Ni igitabo cy’umwanditsi Dr. Nicodeme Hakizimana, iki gitabo gisobanura ko ukwemera nyakuri kugomba kugaragarira mu bikorwa byiza, imyitwarire ikwiriye ndetse no gukorera Imana mu buzima bwa buri munsi, Dr. Nicodeme agaragaza ko nubwo abantu benshi bashobora kuvuga Ijambo ry’Imana, icy’ingenzi kurushaho ari ukuryubahiriza no kurishyira mu bikorwa.

Mu butumwa bwe, Dr. Nikodemu yavuze ko yanditse iki gitabo agamije kwibutsa abakristu n’abandi bose ko kwizera Imana mu magambo gusa ntacyo byamarira umuntu.

The Productivity Mindset

Ni igitabo kigaragaza ukuntu watanga umusaruro mu bitekerezo: ukuntu wakongera gushikama, kurwanya ibirangaza, kongera umusaruro, gufata ingamba zijyana n’intego zawe; amasomo 27 wakoresha, kwirinda akazi kenshi no kukimura.

Ni igitabo gitanga inama wagira kugira ngo utange umusaruro; gukoresha igihe, imbaraga, kugabanya gutekereza cyane, ugashyira mu bikorwa.

The Laws of Human Nature

Ni igitabo cy’umwanditsi Robert Greene. Iki gitabo gifasha kumva uko ushobora kumenya abantu, ibyo bakunda n’ibibarimo bihishe. Mu gihe ubonye kamere-muntu nyayo, uhagarika gutungurwa na kamere ye, ahubwo ugatangira kubaho nk’ibisanzwe.

L’Histoire du Football Africain

Ni igitabo cy’umwanditsi/umunyamakuru Saidi EL Abadi yasohoye mu mwaka 2025 mu gihe harimo haba CAN 2025 mu gihugu cya Maroc. Mu cyumweu abantu bose bibaza uzagitwara, Les Supers Eagles , les Pharaons ou Lions (Téranga ou Atlas)?

Umwanditsi yibaza ibibazo kuva mu muryango, politiki n’ubuhamya bw’abanyamateka, n’abanyamwuga mu mupira. Ni igitabo kigaragaza kumva ibyo ukunda bishimisha umugabane wose.

Le livre de la joie: Le bonheur durable dans un monde en mouvement

Ni igitabo kivuga ku iterambere ry’umuntu muri iki gihe cy’iterambere ryihuse. Nyiricyubahiro Dalaï-Lama na Musenyeri Desmond Tutu, abantu babiri bazwi nk’abayobozi mu mitekerereze muri iki gihe aho ibyishimo byarozwe. Bahuriye mu Buhinde mu gihe cyo kwizihiza imyaka 80 ya Dalaï-Lama.  Ni igitabo kivuga ibiganiro bikomeye, bicukumbuye, bagiranye mu gihe cy’icyumweru bamaranye, bibaza ibyishimo mu isi y’ibibazo.

Nyuma y’icyo kiganiro, bagaragaza ko bishoboka kubaka ibyishimo birambye mu isi itameze neza.

Reconciliation is my lifestyle, A life Lesson on Forgiving and Loving Those who Have Hated you.

Igitabo cy’umwanditsi Antoine Rutayisire kivuga ku rugendo rwe rw’ubumwe n’ubwiyunge. Yatangiye kucyandika akiri muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yahawemo inshingano nka komiseri mu 1999.

Gikubiyemo urugendo rw’ubuzima bwa Pasiteri Rutayisire, kigabanyije mu mitwe 10, irimo itanu y’ibihe bibi n’imyaka yo gukomereka n’indi igaruka ku kubabarira n’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

From Glind to Million

Ni igitabo cy’umwanditsi Harish Dabasia, kivuga kuri ba rwiyemezamirimo, kubyuka mu gitondo kare, gukora kugeza nijoro cyane, ukibaza impamvu nta gihinduka mu iterambere. Ntabwo uri umunebwe, ntabwo ari ukubura amahirwe, urabura gahunda ihamye.

Ni igitabo cyigisha kuba rwiyemezamirimo uhamye, ukomeye, ufite gahunda n’intumbero nziza.

Ujye usoma na Igicumbi Magazine, ubashe kumenya amakuru y’ubukerarugendo, umuco, amateka, n’imirage by’u Rwanda na Afurika muri rusange. Uzabasha no gusangamo imigani n’insingamigani ndetse n’ imikino,  ibintu byongera ubumenyi! Ntabwo yakubuza gusoma ibindi bitabo.