Ikiyaga cya Malawi cyangwa Ikiyaga cya Nyasa (Tanzania), Lago Niassa (Mozambique). Ni ikiyaga giherereye muri Afurika y’uburasirazuba ishyira amajyepfo hazwi nka East African Rift Valley.
Mu akarere bita akarere k’ Afurika y’Ibiyaga Bigari, aho habaye iruka ry’ibirunga maze hakavuka ibiyaga.
Impamvu yo ku gisura
Ni ikiyaga gihuza ibihugu bitatu (Malawi,Mozambique na Tanzania)
Gifite amateka yo kuba kiri mu biyaga bishaje kimaze hafi imyaka Miliyoni ku isi.
Kizwiho kugira urusobe rw’ibinyabuzima byinshi.
Ni ikiyaga kiri mu mirage y’isi ku ruhande rw’igihugu cya Malawi (Lake Malawi National Park) kuva mu mwaka wa 1984.
Ikiyaga cyagezweho na David Livingstone
Ikiyaga cyabereyeho intambara ya Mbere y’isi, hagati y’abongereza n’abadage.
Uko wagisura
Ushaka gusura iki kiyaga wakwinjirira mu bihugu bitatu :
Wanyura ku ruhande rwa Malawi
Wanyuraku ruhande rwa Tanzania
Wanyura ku ruhande rwa Mozambique.
Wakoresha ubwano, indege n’imodoka.
Ibindi wasura bicyegereye
Kureba Uruzi Ruhuhu rukisukamo
Kugenda mu Bwato
Koga
Kureba ukuntu inyoni ziba ziguruka hejuru yacyo zirya amafi
Kureba ukuntu abantu baroba amafi.
Aho wacumbika no Kurya
Ni ikiyaga kiri mu byiza nyaburanga bya buri gihugu gikoraho. Haragwa n’ibikorwa by’iterambere bifasha abahatemberera, abahagenda muri rusange.