Unesco yabonye umuyobozi mushya 2025.

November 12, 2025

Ni mu nama ya 43 ya UNESCO yabaye tariki ya 30 Ukwakira-13 Ugushyingo 2025, mu mujyi wa Samarkand muri Ouzbékistan.

Tariki ya 6 Ugushingo 2025 niho inama rusange yemeje  Khaled El-Enany Ezz (Umunyamisiri) kuba umuyobozi mushya wa UNESCO,  ku majwi 172 yameje kubatora 174.

Mu ijambo yavuze, tariki ya 11/Ugushyingo 2025  yavuze ko yishimiye kuba umuyobozi wa UNESCO, ni igihe cy’amarangamutima meza ikiruse ibindi ni igihe cyo gufata inshingano.

Turi mu bihe by’iminduka ku isi, ubumenyi buri kugerwaho vuba, abantu bari hamwe kurusha mbere, gusa abanda bari bonyine.

Mu nshingano za UNESCO zitwibutsa  ku isi ko amahoro yubakwa buhoro buhoro, binyuze mu bumenyi/kwiga, siyansi, umuco, ubureganzira bwo kuvuga no gutekereza. UN yifuza kugaragara, ibikorwa byiza n’ingero zibikorwa, bigafasha kuba ahantu ha bose. Imbogamizi ni nyinshi, gusa mu mateka ya UNESCO, ntabwo byayirenze. Buri gihe ikiremwamuntu kiba kiyitaho, UNESCO yafunguye amarembo. Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 80, umuryango ntabwo ari urwibutso rw’ibya kera gusa ni icyizere cy’ahazaza. Umurimo watangiriye hano, kuri twese