Ku munsi wa nyuma w’iserukiramuco rya Isoôko Great Lakes Festival, abana bagize Itorero Abatarutwa rya EFOTEC (ES Kanombe) bashimishije abitabiriye iri serukiramuco binyuze mu mbyino gakondo z’Abanyarwanda.

Iri torero ryataramiye abitabiriye iserukiramuco ryabereye kuri Goethe-Institut Kigali, mu Kiyovu. Abana b’abahungu n’abakobwa bagaragaje ubuhanga mu kubyina imbyino z’umuco nyarwanda, mu gihe abaririmbyi babo bafashaga ababyinnyi binyuze mu ndirimbo n’amajwi y’umuco, bigatuma igitaramo kirushaho kuryoha.

Insanganyamatsiko igira iti “Umuco mu Bato” ni yo yari iyoboye iri murikamuco, hagamijwe guteza imbere no gusigasira umuco nyarwanda binyuze mu bana bakiri bato. Imbyino n’indirimbo byagaragajwe n’aba bana byerekanye ubuhanga bafite ndetse n’uruhare rwabo mu gukomeza kubungabunga umurage ndangamuco.

Kwitabira iri serukiramuco kw’aba bana byagaragaje ko hari icyizere cy’ejo hazaza h’umuco nyarwanda, kuko abana bakiri ku ntebe y’ishuri bashishikajwe no kwiga no kubyina imbyino gakondo. Byanagaragaje uruhare rw’ishuri mu gufasha abanyeshuri kumenya umuco wabo, kuwukunda no kuwugeza ku bandi.
By’umwihariko, abakobwa bagize iri torero bashimishije abari aho ubwo babyinaga indirimbo “Rwanda Nziza, Gihugu cyanjye”, bakurikirwa n’amashyi n’ibyishimo by’abitabiriye igitaramo.

Isoôko Great Lakes Festival ni iserukiramuco rimara iminsi ine, riba buri mwaka, rigahuza abahanzi n’ababyinnyi bo mu byiciro bitandukanye. Ritegurwa na L’Espace ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa.



