• Home  
  • Ibintu 15 ukwiriye kugira ibanga nimba ushaka gutsinda mu buzima
- Imigenzo & Imigenzo

Ibintu 15 ukwiriye kugira ibanga nimba ushaka gutsinda mu buzima

Turi mu isi aho ibintu byose bijya ku karubanda kubera imbuga nkoranyambaga,  bidusaba gusangiza bimwe mu bintu byo mu buzima bwacu.  Ariko se ni ngombwa ko ibintu byose wakoze, utegura abantu babimenya? Hari bimwe mu bintu dushobora kugira ibanga kugirango tubeho neza. Umuco mwiza w’abakurambere wagiye ucika kubera imbuga nkoranyambaga..ni ukumenya gutandukanye iby’ibanga n’ibya rusange. […]

Turi mu isi aho ibintu byose bijya ku karubanda kubera imbuga nkoranyambaga,  bidusaba gusangiza bimwe mu bintu byo mu buzima bwacu.  Ariko se ni ngombwa ko ibintu byose wakoze, utegura abantu babimenya?

Hari bimwe mu bintu dushobora kugira ibanga kugirango tubeho neza. Umuco mwiza w’abakurambere wagiye ucika kubera imbuga nkoranyambaga..ni ukumenya gutandukanye iby’ibanga n’ibya rusange. Kuva na kera abantu bagiraga umuco w’ibanga.

Dore bimwe mu bintu 15 ukwiriye kugira ibanga:

1.Imishinga yawe y’igihe kirekire

Gutegura ingendo, imishinga, kwiga, ubukwe,kuba intararibonye,….kubivuga kare bishobora gutera kutabigeraho, kubivuga vuga bishobora gutuma wumva ibitekerezo bibi, abaca ntege,…bivuge igihe ubona ari ngombwa kandi ubisangize abo ubona bagushyigikira.

2. Ubuzima bw’urukundo

Kugira ubushake bwo kubisangiza ku mbuga nkoranyambaga abanshuti bawe, ni ngombwa kugira imbaraga zo kurinda amakuru yawe n’inshuti yawe. Igihe habaye ikibazo, kumvikana biroroha nta bandi bantu bajemo.

3.Amakuru y’ubukungu

Byaba Iterambere cyangwa ubukene , aya makuru ni imvano y’ibibazo byinshi. Kwirinda kubivuga bifasha gutera imbere no kwirinda ibibazo no kwishinja. Ni byiza kubigira ibanga wirinda gutanga ibisobanturo by’uko ubayeho, bifasha gufata imyanzuro y’iterambere ryawe.

4. Ibikorwa by’urukundo/byo gufasha

Ibikorwa by’urukundo ni ibikorwa bifasha roho y’umuntu, bifasha no kubana n’abandi, ni ngombwa kubigira ibanga. kugira imbaraga zo kubivuga birinda kwerekana ko wabikoze ngo bakumenye cyangwa ugamije kumenyekana.

5.Imyemerere

Imyemerere ni ikintu gikomeye ku muntu, waba usenga cyangwa udasenga, ukora yoga, gutembera mu ishyamba, ni ngombwa kubicececka kugirango birinde guca imanza, bikwiye kurindwa kuko ni ibyawe biguha amahoro,

6. Imbaraga nke

Buri wese aba afite ahantu afite intenge nke, ibibazo byo mu mutwe, kamere, ikintu ushaka guhindura, imico dushaka guhindura, ni urugamba rwawe ku giti cyawe. Ntubwo kubivugavuga bisa nkibifasha, bisaba kumenya uwo ubibwira. Kuko kubivuga bishobora gutuma ba byumva nabi, bigatera kwishinja, kwigunga, kwiyanga. Kubiceceka bituma umenya uko ubitwara, nta mutwaro wabandi ukuriho.

7. Ibyishimo

Buri wese afite ibintu bimushimisha, bisa nkaho bitandukanye n’ibyabandi; gucuranga, gukora yoga, gutembera, kunywa icyayi wenyine… kugira imbaraga zo guceceka ibyishimo byawe birinda gutanga ibitekerezo..

8. Kwiyitaho ubwawe

Byaba ari kumenya kuvuga mu ruhamwe, kugabanya ibiro, amahugurwa, uguhindura ibiryo,..buri wese afite ibyo aba ashaka guhindura, uko abikora, ingamba afite. 

Urugendo rwo guhinduka bibamo gucika intenge,,..ni ngombwa kwirinda kubitangaza mu gihe bitaragera kure, kwirinda ibitekerezo by abandi

9. Kwitekerezaho

Igihe cyo kwitekerezaho abantu ntabwo abantu babiha agaciro, kandi ari ibihe byiza bituma umuntu agira imbaraga y’imenya, bituma witekerezaho ukamenya ibyo ukeneye, ibitekerezo byawe, ibyifuzo bawe ugatera imbere.

10. Uko ubona ubuzima

Buri wese abona uko abona ubuzima, atekereza ku buzima, kubera  ibyo yanyuzemo/yabayemo, imyemerere, kamere ye. Ni byo bituma tumenya uko tubaho mu bihe bitandukanye,  kubisangiza bituma wirinda kuguca intege, kubyumva nabi. Ni byiza kuguma kubaho uko ni ngamba zawe ubuzima, wowe ukiha agaciro.

11.Amasomo y’ubuzima

Ubuzima burigisha, byaba ibyiza cyangwa ibibi, ayo masomo ni ayawe, kandi afite icyo asobantuye mu buzima bwawe. ukwiye kwirinda kuyatangaza aho ubonye. Ni ngombwa kwirinda kubitangaza, ukagerageza kubigabanya..isomo riruta ayandi ni iryo ubana naryo kandi ukarizirikana.

12. Uko ubona iterambere mu buzima

Iterambere mu buzima, biratandukaye kuri buri muntu, bamwe ni umuryango wishimye, abandi kwiga amashuri menshi, abandi gutembera isi. Kubibika birinda kubigereranya n’abandi, biguha imbaraga zo gukomeza ibyawe utitaye kubyo umuryango utegeka.

Gutera imbere byiza, ni iterambere ryawe ubwawe ni ibigushimisha, atari ibisobanurwa n’abandi.

13. Gahunda ya buri munsi

Buri muntu agira gahunda ye ya buri munsi, bisa nkaho bidasobantutse ariko bigufasha mu buzima bwawe; kwitekerezaho mu gitondo,.gusoma igitabo, kunywa ikawa, gukora siporo,..bifite ibisobanuro kuri wowe kugira imbagaraga  zo kubiceceka ni ukubirinda ibisobanuro, kubireka, ahubwo uha agaciro n’ igaruka bifite  ku buzima bwawe.

14. Ibibazo mu buzima

Mu buzima habamo ibibazo byinshi ntabwo ari inzira yoroshye, hari igihe tuba tutishimye, tubabaye, twigunze. Igihe wumva wabisangiza abandi ari ngombwa, ni ukubanza, ukamenya akamaro ko kubibika, wiha umwanya wo kubisohokamo, utiriwe wumva abaca ntege, abakumvira ubusa. Kubiceceka ni ukwiha igihe cyo kubikora, gutekereza inama ushaka.

15. Inzozi zawe n’intego

Twese tugira inzozi n’intego dushaka kugeraho,  kuzivuga, bituma tuzisobantura, kumva ibyo abandi batekerese, kuziceceka bigusaba kuzitwara gahoro, uko ushoboye ntawe ugusaba ibisobanturo by’igihe uzazigereraho. Ni inzozi zawe ni wowe ukwiye kumenya uko uzazigeraho.

Mu by’ukuri kugira ibanga si ikibazo cyo guhisha, ahubwo ni ikibazo cyo kurinda. kurinda aho uri, kurinda amahoro yawe, kurinda uko uteye wowe ubwawe mu isi aho ibintu byose biri ku karubanda.

Mbere yo gutangaza ikintu banza utekereze iki  kintu ni cyiza iyo kiguma kuba ibanga? Igisubizo cyawe kiza ni urufunguzo rwo gutera imbere, gutsinda.

Twabonye ko akamaro ko kumenya ibyo utangaza ari ingenzi mu buzima. Kugira imbaraga zo guceceka bimwe mu bintu mu buzima ni ukwirinda ubwawe, kugira imbaraga zo kudatangaza ibintu muri iy’isi yo gutangaza ibintu byose bigezweho, ni imbaraga zitangaje.

Ibuka ko atari kuba nyamwigendaho, gusangiza ni ikintu kingenzi kubera ko gusangira ari ngombwa mu buzima, bifasha kugira inshuti, kumva ibitekerezo  by’abandi, ik’ingenzi ni ukumenya; kubera iki? Uwo ubibwira?  Igihe ubivugira?

Mu rugendo rw’iterambere, ni ukumenya ko ik’ingenzi ari ibyishimo byawe, ari ukugira amahoro muri wowe, kuko ni inkuru yawe, ni wowe ukwiye kuyitangaza.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Igicumbi @2024. All Rights Reserved.